skol
fortebet

Umutesi Léa wari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 yasohoye italiki y’ubukwe

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutesi Léa wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 uherutse kwambikwa impeta y’urudashira n’umusore bitegura kurushinga bateguje amataliki y’ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Ku nteguza y’ubukwe yahaye inshuti ze, Umutesi byitezwe ko azarushinga na Peter Nasasira ku wa 2 Ukwakira 2022.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Umutesi yagize ati “Muratumiwe mu birori by’ubukwe bwacu, buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022. Kwitabira kwanyu ni umugisha kuri twe.”

Integuza y’ubukwe bwabo igiye hanze nyuma y’iminsi mike Umutesi Léa yemereye Peter kumubera umugore imbere y’inshuti ndetse n’umuryango bari batumiwe mu birori byabaye mu ijoro ku wa 16 Nyakanga 2022 muri Hotel Onomo iherereye mu Kiyovu.

Umutesi Lea yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda biza kuba akarusho ubwo umuhanzi ukomeye Alikiba yamwamamazaga agaragaza ko ariwe mukobwa ashyigikiye.

Ibi byatumye arushaho kumenyekana ndetse no guhura n’ibitangazamakuru bitandukanye nubwo nta kamba yegukanye ariko yakomeje kwigaragaza cyane ko ari umwe mu bakobwa babarizwa muri Kompanyi ya Kigali Protocal ikunze guhuriramo abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa