skol
fortebet

Umutesi Léa witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta (AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutesi Lea uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2021 yambitswe impeta na Peter Nasasira bitegura kurushinga.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize taliki 16 Nyakanga 2022 muri Onomo Hotel ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore wigaruriye umutima wa Lea.

Umutesi Lea yagaragaje ko yishimiye umusore bagiye kumarana igihe cy’ubuzima asigaje ku Isi.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati""Mufore habaye iki? Nabwiye Yego urukundo rw’ubuzima bwanjye, niyo yego yari yoroshye kuvuga kandi nishimiye ko ngiye kumarana na we igihe cyose cy’ubuzima bwanjye bwose Rukundo rwanjye."

Umutesi Lea ni umwe mu bakobwa bavuzweho cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda kubera ubuhanzi ukomeye wamamaye nka Alikiba wagaragaje ko ariwe mukobwa ashyigikiye.

Uretse kandi kuba yaragaragaye ubwo yari mu irushanwa nubwo nta kamba yegukanye na nyuma yaho ari mu bakobwa bakunze guhura n’itangazamakuru ndetse agakunda no kugaragara mu bikorwa bitandukanye cyane ko ari mu bakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal ikunze guhuriramo abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa