skol
fortebet

Umutoza atinya kumusimbuza Ronaldo yagowe no kwigaragaza mu gihe ibindi bihangange byitwaye neza

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 18, Jun 2026

Umutoza atinya kumusimbuza Ronaldo yagowe no kwigaragaza mu gihe ibindi bihangange byitwaye neza

Sponsored Ad

skol

bihangange bitatu bikomeye cyane mu mupira w’amaguru byarigaragaje ku wa kabiri muri iki gikombe cy’isi cya 2026.

Ibitego bibiri Kylian Mbappé yatsinze Sénégal byatumye aba uwa mbere umaze gutsindira Ubufaransa ibitego byinshi.

Nuko Erling Haaland wa Norvège arigaragaza mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi yari ayikiniye, ubwo na we yatsindaga ibitego bibiri mu mukino ikipe y’igihugu cye yatsinzemo Iraq.

Lionel Messi we yashyizeho akarusho. Atsinda, ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’isi, ibitego bitatu mu mukino Argentine yatsinzemo Algeria, bituma anganya umuhigo n’Umudage Miroslav Klose wo gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’imikino y’igikombe cy’isi, w’ibitego 16.

Ku wa gatatu, urubuga rwari rwahawe Cristiano Ronaldo kugira ngo na we yigaragaze muri iri rushanwa – ariko uyu kapiteni wa Portugal yananiwe kwigaragaza.

Ikipe y’igihugu cye byayisabye kwiyuha icyuya mu kunganya igitego 1-1 na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse Ronaldo yananiwe kwigaragaza mu mwanya wa mbere yari abonye wo kwandika amateka akaba umugabo wa mbere utsinze mu bikombe by’isi bitandatu binyuranye.

Chris Sutton, wahoze ari rutahizamu muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza, ubwo yatangaga ibitekerezo kuri BBC Radio 5 Live yanenze icyemezo cy’umutoza wa Portugal Roberto Martinez cyo kugumisha uyu mukinnyi w’imyaka 41 – umaze gukinira igihugu cye imikino 229 akagitsindira ibitego 143 – mu kibuga mu gihe cyose cy’uwo mukino wabereye mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas, muri Amerika.

Ubwo rutahizamu Gonçalo Ramos yasimburaga umukinnyi wo hagati Vitinha ku munota wa 83, Sutton yagize ati: "Biriya Martinez akoze biteye isoni. Bishobora gutanga umusaruro ariko se twaba twese turimo kureba umukino utandukanye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa