Umutoza Cheikh Sarr yatandukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Basketball
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Umutoza Dr Cheikh Sarr yatandukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Basketball nyuma yo gusesa amasezerano ku bwumvikane.
Uyu Munya-Sénégal yari agifite amasezerano y’imyaka ibiri kuko ayo yaherukaga kongera mu mezi umunani ashize, yari kuzarangira mu 2027.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona yahamirije IGIHE aya makuru.
Yagize ati “Nibyo Minisiteri ya Siporo na FERWABA bumvikanye na we (Umutoza) basesa amasezerano ku bwumvikane. Yari afite amasezerano azarangira mu 2027.”
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho amakipe y’igihugu aheruka kwitwara nabi cyane mu Gikombe cy’Afurika yaba mu bagabo n’abagore.
Nubwo bimeze bityo, mu 2023 Sarr yafashije Ikipe y’Igihugu y’Abagabo kwegukana umwanya wa gatatu muri AfroCan, anafasha iy’abagore kwegukana umwanya wa gatatu muri Afro Basket yabereye i Kigali.
Dr Cheikh Sarr yari amaze imyaka ine muri izi nshingano yagiyemo mu 2021 asimbuye Vladimir Bosnjak.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *