Imyidagaduro
Umutoza Kirasa Alain yongereye amasezerano muri Gorilla FC
Yanditswe: Friday 20, Jun 2025
Umutoza Kirasa Alain yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Gorilla FC yari amazemo undi.
Uyu mutoza yifuzwaga cyane na Mukura VS yatandukanye na Afhamia Lotfi ariko yatangarije IGIHE ko yahisemo kongera amasezerano muri Gorilla FC.
Kirasa ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda bazwiho gukina umupira wo guhererekanya cyane.
Mu mwaka ushize w’imikino yafashije Gorilla FC gusoza ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.
Biteganyijwe ko nyuma yo gukemura iby’umutoza, Gorilla FC iratangira kuvugana n’abakinnyi batandukanye barimo abo yifuza kugura, abo kongerera amasezerano n’abo gutandukana.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *