Umutoza wa APR FC yavuze ko adatewe ubwoba na Rayon Sports
Yanditswe: Friday 08, Aug 2025
Umunya-Maroc Abderrahim Talib utoza APR FC yatangaje ko akurikije imikino yamuhuje n’amakipe y’amakeba aho yanyuze, adatewe ubwoba n’intambara y’amagambo mbere y’uko ahura na Rayon Sports mu mukino wa FERWAFA Super Cup.
APR FC na Rayon Sports zirimbanyije ibikorwa byo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho ziteganya guhurira ku mukino uhuza amakipe yahize andi mu mwaka ushize wa 2024/25.
Mu myiteguro y’impande zombi harimo guhindura abatoza no gushaka abakinnyi bashya, bazazifasha.
Umutoza mushya wa APR FC, Abderrahim Talib yavuze ko nta bwoba afite nyuma y’uko hari abarebye imikinire ye mu mikino ya gicuti, bagakeka ko ashobora gutakaza umukino uzamuhuza na Rayon Sports.
Ati “Njye natoje Wydad Casablanca, aho twahuraga na Raja Casablanca kenshi. Natoje imikino ya ‘Derby’ igera kuri 25 bivuze ko maze kuyimenyera. Ntabwo iriya ari imikino itsindirwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni mu kibuga.”
“Birasaba gutegura abakinnyi mu mutwe no kwiga ku wo muhanganye, ukareba intege nke ze. Nubaha ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe nziza kuko narebye imikino yayo, ariko mwibuke ko APR FC ari ikipe ikomeye.”
Abderrahim uvuga ko ageze hagati ya 20% na 30% ategura ikipe ye, ashimangira ko gutsindwa imikino ya gicuti ntacyo bimutwaye kuko bimufasha kumenya aho amakosa y’ikipe ye ari.
Ati “Birababaje kubona amakipe akina aryama mu izamu mu mikino ya gicuti. Ibyo ntibifasha umupira w’amaguru w’u Rwanda. Amakipe akomeye nka APR akwiye gukina umupira nyawo kuko abafana bakunda kubona ikipe ihanahana inarema amahirwe.”
“Hari abo nabwiye ngo ‘ntabwo nazanywe n’imikino ya gicuti, ari ibyo sinari buze muri APR FC’. Njye nishimira gutsindwa mu gihe cyo kwitegura kugira ngo menye aho dufite intege nke. Iyo utsinze 4-0 mu gihe cyo kwitegura, ushobora guhura n’imvune.”
APR FC na Rayon Sports ni yo makipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, gusa zombi zikaba ziteganya gukina umukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup nubwo hataratangazwa igihe uyu mukino uzabera.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *