skol

Umuvugabutumwa ukomeye muri ADEPR yatangiye amasengesho yo gusabira Mwiseneza Josiane ngo azabe Miss Rwanda 2019

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR witwa Harerimana Steven uzwi nka Niyibeshaho ukorera umurimo we muri Paruwasi ya Nyarugenge yavuze ko kuza kwa Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda 2019 ari ikimenyetso cy’Imana cyo gukuraho ikinyoma mu bategura iri rushanwa.

Harerimana yabwiye IBYISHIMO.com dukesha iyi nkuru, ko urugendo rw’uyu mukobwa muri Miss Rwanda ruzaha isomo rinini abagize akanama nkemurampaka kandi ruzakuraho ikinyoma cyashinze imizi muri iri rushanwa.

Yagize ati “Uriya mukobwa nkimubona nahise mbona ko Imana hari isomo ije gutanga muri Miss Rwanda kuko nta muntu warufite kubivugaho. Hari ibintu aje kuvugurura, aje nk’isomo rinini ku bayoboye akanama nkemurampaka kandi aje gukura ikinyoma mubategura Miss Rwanda.

Nasomye ibitekerezo bigera kuri miliyoni ebyiri ku mbuga nkoranyambaga nsanga abantu bose bavuga umuntu umwe. Ibyo hari icyo byerekana […] Mu gihe Miss Josiane yaba atabaye Miss Rwanda byaba ari umuborogo mu gihugu, abantu bari barahabye kubera igikorwa cya Miss, ubu rero tubonye amahirwe yo kwerekana ko ukuri kuri muri Miss Rwanda cyangwa ntako.”

Umuvugabutumwa Harerimana Steven w’imyaka 30 yavuze ko yasengeye kandi agisengera Mwiseneza Josiane ngo azegukane ikamba rya Nyampinka w’u Rwanda kandi atariwe wenyine uri kubikora.

Yagize ati “Uriya mukobwa nashyize ivi hasi musengera kuko muri inyuma biteye ubwoba. Inshuti zanjye ziransha intege ngo ndarushywa n’ubusa,ariko bazabibona ko ntasengera ubusa.”

Mwiseneza Josiane w’imyaka 23,wavukiye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera,ari kuvugwa cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda 2019 aho kuri ubu yamaze kubona itike imwerekeza mu mwiherero w’abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Harerimana yatangiye amarushanwa yo gusengera Mwiseneza Josiane

Ibitekerezo

  • Abantu kubera kutamenya neza Imana,bibeshya ko yumva amasengesho yose.Ntabwo ari byo.Urugero,muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha (banga kwihana).Kimwe n’abantu basengera gukira,gutsinda mu mupira,etc...Ntabwo Imana ibumva kubera ko aba ari amasengesho ari "selfish",atagamije inyungu z’Imana.Yesu yadusabye gusenga dusaba kubaha izina ry’Imana,dusaba Imana ngo izane ubwami bwayo,dusaba ko icyo ishaka gikorwa mu isi,kuturinda Satani no kuduha ibyo turya.Kwifuza kuba Miss,ntabwo biri mu byo Imana itwifuriza.Mwabonye ko akenshi umaze kuba Miss yiyandarika.Ni ticket yo gukora ibyo Imana itubuza.

    Mazina rwose uvuze ukuri. Ibi bihabanye n’ugushaka kw’Imana aho atasengeye abantu ngo bihane ari gusengera umuntu ngo Imana yemeze ko ariwe ufite ikimero cyiza ???!!!!!! Ibi bigaragaza Ubwenge buke n’Abanyamasengesho b’iki gihe aho bari kutuganisha !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa