skol
fortebet

Umuyobozi muri Amerika yanenze abashinzwe umutekano wa Trump

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Umukandida w’ishyaka ry’aba-Republicains ku mwanya wa Perezida, Donald Trump, arashwe akarusimbuka, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas, yavuze ko ari ukunanirwa inshingano kw’abari bashinzwe kumurinda.

Sponsored Ad

Abantu benshi bamaganye uburyo abashinzwe umutekano wa Donald Trump bateshutse ku nshingano zabo, ntibabasha kubona uwamurashe wari ku nzu iri ku ntera ya metero 120, ndetse ntibabashe no guhita bamukingira ubwo amasasu yatangiraga kuraswa bikarangira rimuhushije.

Alejandro Mayorkas yavuze ko bitari bikwiriye kubaho ari yo mpamvu we abifata nko kunanirwa inshingano kandi avuga ko hazakorwa iperereza ryihariye kugira ngo hamenyekane icyateye icyo kibazo n’uko byagenze mbere yo gushaka ibisubizo bifatika kugira ngo bitazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa