skol
fortebet

Umuyobozi wa AWF yifashishije indirimbo ’Nywe’ mu kugaragaza imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu iterambere

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu mashyamba, AWF, Kariza Belise wanabaye Umuyobozi w’ubukerarugendo muri RDB yifashishije indirimbo ’Nywe’ mu kugaragaza imbaraga u Rwanda rwakoresheje kugirango rube ruri aho ruri uyu munsi mu iterambere.

Sponsored Ad

Kariza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho amagambo yifashishije ifoto ya Convention Center iri kwaka mu mabara ari mu ibendera rya Commonwealth, agaragaza iterambere ry’u Rwanda nk’umusaruro w’icyuya rukomeje kubira.

maze agira ati"Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turi gushaka iminanda! None baravuga ngo ’NYWE’”

Iyi ndirimbo bitewe n’amagambo ayirimo buri wese ahita yumva ko yashatse kugaragaza ko u Rwanda kuba rufite aho rugeze uyu munsi hari imbaraga ziba zakoreshejwe.

Nel Ngabo mu Kiganiro n’Igihe yavuze yishimiye cyane kuba indirimbo ye ishobora kwifashishwa mu gutanga ubutumwa kandi bwiza.

Aho yagize ati" iby’agaciro gukora indirimbo ikifashishwa n’abayobozi. Icyiza kirimo ni uko njye naririmbaga umuziki ariko guhuzwa n’ibikorwa by’igihugu hari byinshi bivuze. Umuziki wanyuze mu bibazo byenda kumera nk’iby’u Rwanda nuko Igihugu cyo cyamaze kubyikuramo mu gihe twe tukirwana n’ibirimo ubukungu ariko nibura haragaragara icyizere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa