skol
fortebet

Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory yavuze impamvu bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL), ni bamwe mu baterankunga b’imena b’irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12, aho kuri ubu abakobwa 20 bari mu mwiherero.
RFL yatangijwe mu 2018 ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu (...)

Sponsored Ad

Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL), ni bamwe mu baterankunga b’imena b’irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12, aho kuri ubu abakobwa 20 bari mu mwiherero.


RFL yatangijwe mu 2018 ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n’izisabwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n’imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y’imari no gusagurira isanduku ya Leta. By’umwihariko RFL, ibisabwe n’uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Iki kigo cyagendanye n’amajonjora ya Miss Rwanda 2022 kugeza uyu munsi, aho abakobwa 20 batangiye umwiherero w’ibyumweru bitatu kuva kuwa 28 Gashyantare 2022 uzangira tariki 20 Werurwe 2022, ubera kuri La Palisse Hotel Nyamata.

Ibyapa bigaragaza serivisi zirenga 12 za RFL bigaragara aho abakobwa baba bari n’ahandi. Ndetse, abategura Miss Rwanda bagaragaza ko bishimiye kugenda urugendo na RFL rwo guhitamo abakobwa 20, bazavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Charles Karangwa yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyire itafari ryabo mu rugendo rwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Ati “Gutera inkunga Miss Rwanda icya mbere bigenda muri gahunda n’umurongo wa politike y’igihugu cyacu, umwana w’umukobwa, urubyiruko muri rusange ariko by’umwihariko umwana w’umukobwa, kumushyigikira.”

Akomeza ati “Gushyigikirwa n’ikigo nka RFL twumva ari ishema. Ikintu cya mbere ko twujuje inshingano z’igihugu, ikindi kandi iyi gahunda ya Miss Rwanda ikurikirwa n’abantu benshi cyane. Abantu benshi cyane, ku buryo twaciye no muri uwo muyoboro kugira ngo dushobore kumenyekanisha serivisi zacu.”

Dr Karangwa avuga ko aho Miss Rwanda 2022 yanyuze hose n’ibikorwa bya RFL byagaragaye. Avuga ko muri iki gihe bari kubona abantu benshi bashaka serivisi zabo, bababwira ko babimenye binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bakurikiye.

Ati “[…] Umubare w’abantu bagenda batugana ugenda wiyongera umunsi ku munsi. Baranabikubwira, bakatubwira bati twabamenye kubera Miss Rwanda. Urumva rero twumva ko ari ikintu cyiza twashyiramo imbaraga koko.”

Uyu muyobozi yavuze ko iri rushanwa rimaze gutanga umusanzu ufatika mu guteza imbere umwana w’umukobwa, aho bamwe mu barinyuzemo babonye akazi, bihangira imirimo, abandi aho bakomanze imiryango irafunguka, imishinga yabo iterwa inkunga n’ibindi.

Dr Karangwa anavuga ko RFL yakoranye n’abakobwa banyuze muri Miss Rwandabarimo Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 kandi ko bazakomeza gukorana.

Icyerekezo cya RFL: Iki kigo gifite intego y’uko mu myaka itanu iri imbere, kizaba ari igicumbi ndetse n’ikigo cy’icyitegererezo (center of excellence) muri serivisi yaba mu karere ndetse no hirya yako bityo bagatanga umusanzu wabo kuri ibyo bihugu bitari byagira izi serivisi.

Bazashyiraho ikigo gikomeye gitanga amasomo n’amahugurwa mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’izi serivisi.

RFL ifitanye ubufatanye na Kaminuza zikomeye, ku buryo bizabafasha kugera kuri iyo ntego. Mu gihe cya vuba, RFL irashaka ko izaba yageze kuri ‘accreditation’, uburyo RFL izaba yemewe ku rwego Mpuzamahanga.
Ukeneye serivisi za RFL wahamagara 4636 cyangwa ukanyura kuri websit ariyo: www: rfl.gov.rw

Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:

1. Serivisi ya ‘Document and Finger Print’

Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.

2. Serivisi ya ‘Digital Forensic’

Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n’ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego, ibigo, n’abantu ku giti cyabo.

3. Serivisi ya ‘Forensic Medicine’

Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

4. Serivisi ya ‘Microbiology’

Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na ’microbes’, ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

5. Serivisi ya ‘Ballistics and Toolmark’

Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu, hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.

Inkuru wasoma: Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ikomeje kuba hafi Miss Rwanda 2022

Dr Charles Karangwa uyobora Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL) yavuze ko banyuzwe n’imikoranire bafitanye na Miss Rwanda 2022

Dr Karangwa yavuze ko bazakomeza kwifashisha abahatanye muri Miss Rwanda mu bikorwa bitandukanye bya RFL- Aba bakobwa 20 nibo bari mu mwiherero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa