skol
fortebet

Umva inkuru itangaje ya filime “Straw” iri kuriza abanyarwanda benshi

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Filime nshya ya Tyler Perry yitwa Straw yibanda ku buzima bwa Janiyah Wiltkinson, umubyeyi w’umwana umwe. Ni inkuru ivuga ku buryo isi ishobora gutera umuntu gucika intege no kugwa mu byaha kubera igitutu cy’ubuzima. Janiyah ashyirwa ku mpera y’ubushobozi bwe, atakaza icyerekezo cy’ukuri, cyemewe n’amategeko ndetse n’icyo yizera.

Sponsored Ad

Janiyah ni umugore uri mu bibazo by’amafaranga, afite umwana urwaye bikomeye, kandi inzego zimukurikirana ntizishaka kumwitaho. Mu gihe agerageza kubona umushahara we wa nyuma, yinjira muri Banki, ibintu bihinduka uruhurirane rw’ibyago byatumye afata icyemezo cyo gufata banki bugwate.

Icyagaragaye mu gihe filime yarangiraga, ni uko byinshi mu byo Janiyah yabonaga byari ibyo yihimbira cyangwa iby’amayobera. Umwana we, Aria, yapfuye umunsi wabanje, ariko Janiyah yabayeho nk’aho akiri muzima, bikagaragaza ko yari yacitse intege burundu.

Ese ni iki cyatumye afata banki bugwate?

Nyuma yo gutakaza akazi ke no kwamburwa imodoka n’umupolisi wamugaragarije ivangura, Janiyah yabonye ubuzima bwe busigaye nta gaciro. Mu gihe yagiye gushaka umushahara we wa nyuma, yinjiye mu bujura butunguranye maze arwana n’abajura, arabarasa ndetse anakomeretsa umuyobozi we. Nyuma y’aho, yinjiye muri banki ashaka kubikuza sheki ye, ariko ntibyamukundira kubera kubura ibyangombwa.

Kubera igitutu cy’ubuzima, Janiyah yashyize imbunda ku meza, maze umuyobozi wa banki yibwira ko afite igisasu. Polisi yahise ihagera, ibintu bihinduka bibi cyane.

Aria yapfuye gute?

Nyuma y’imirwano, nyina wa Janiyah yamuhamagaye amubwira inkuru y’inshamugongo: Aria yapfuye ku munsi wabanje azize uburwayi. Mu by’ukuri, ibyo Janiyah yabonaga byose byari ibyo yihimbiraga kubera akababaro k’indengakamere.

Taraji P. Henson wakinnye ari Janiyah yavuze ko nabwo byamutunguye ubwo yasomaga umwimerere w’inkuru, ndetse byamufashije gusobanukirwa uburyo umuntu ashobora guhakana urupfu rw’umuntu akunda, akarwana ngo abone uko yiyakira.

Iherezo ry’inkuru riri he?

Igihe polisi yari igiye kumurasa, umuyobozi wa banki yaramwegereye amwumvisha ko agomba guhagarika ibyo bikorwa aho yamusabye kureka imbunda maze Janiyah arebyemera, yemera gutabwa muri yombi. Mu gihe yasohorwaga muri muri banki, yasanze ikivunge cy’abantu bari hanze bamushyigikiye.

Ariko se koko icyo kivunge cyari gihari? Cyangwa ni izindi nzozi Janiyah yihimbiye kugira ngo atwikire ububabare bwe? Filime isiga umurebyi mu rujijo, ibibazo byinshi bigasigara bidasubijwe.

Ubutumwa bwa Filime

Umwanditsi w’iyi filime Tyler Perry yakomoje ku buryo sosiyete ishobora kwirengagiza abantu bari mu kaga, aho bakundwa cyangwa bahabwa agaciro ari uko bibaye ikibazo rusange. Filime Straw ishimangira akamaro ko kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe no kudashyira abantu ku karubanda mu gihe bakeneye ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa