skol
fortebet

Umwaka urashize babana! Meddy yatomoye umugore we mu kwishimira umwaka bamaranye

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda yatomoye umugore Mimi ku munsi bishimira umwaka bamaze babana.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yashimiye umugore we afata nk’inshuti ye magara maze amwibutsa urwo amukunda n’uburyo ari uwagaciro k’ubuzima bwe ndetse anashimira bamwe mu byamamare b’inkoramutima ze nka The Ben badahwema kubazirikana umunsi ku wundi.

Mu butumwa yashyizeho yagize ati"Warakoze kumbera inshuti magara n’umufasha mwiza mu buzima, ngukunda cyane uyu munsi kuruta uko nagukunze ejo hashize, umunsi mwiza bebe".

yakomeje ashimira The Ben avuga ko yamubereye umugisha k’umunsi we ukomeye kandi iteka ahora amushimira.

Ni ibyishimo bikomeye kuri Meddy ndetse n’umugore we ubu bizihiza umwaka bamaze babana akarusho ubu bakaba ari batatu kuko aba bombi baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’ibyamamare bya hano mu Rwanda biganje mu muziki ndetse bamwe baranamuririmbiye abandi bari bamugaragiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa