Umwana wiga mu mashuri abanza yakoze ku mitima y’abenshi ubwo yagaragaraga ari kwigira ku matara yo kumihanda
Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho y’umwana muto wiga mu mashuri abanza wifashisha amatara yo ku muhanda mu gihe ari gusubiramo amasomo ye mu ijoro. Uyu mwana w’umukobwa witwa Janet yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umudogiteri.
Uyu mwana uvuka mu gihugu cya Ghana mu mashusho yafashwe ari gusubiramo amasomo ye mu ijoro ku muhanda mu mibu myinshi yatumaga atabasha kwiga neza, yavuze ko yifuza kuzaba umudogiteri bityo akazajya afasha abantu bakeneye ubufasha mu buvuzi. Janet (...)
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho y’umwana muto wiga mu mashuri abanza wifashisha amatara yo ku muhanda mu gihe ari gusubiramo amasomo ye mu ijoro. Uyu mwana w’umukobwa witwa Janet yavuze ko afite inzozi zo kuzaba umudogiteri.
Uyu mwana uvuka mu gihugu cya Ghana mu mashusho yafashwe ari gusubiramo amasomo ye mu ijoro ku muhanda mu mibu myinshi yatumaga atabasha kwiga neza, yavuze ko yifuza kuzaba umudogiteri bityo akazajya afasha abantu bakeneye ubufasha mu buvuzi. Janet yakomeje avuga ko nubwo yifuza kugera ku nzozi ze afite ikibazo cy’ubushobozi bucye bityo agasaba abagiraneza kumufasha.
Mu kiganiro uyu mwana yagiranye n’umunyamakuru witwa Saddick Adams ubwo yamusangaga mu cyaro cyo muri Ghana ari ku muhanda yicaye ku gatebe ari gusubiramo amasomo ye amurikirwa n’amatara yo ku muhanda, Janet mu magambo ye yagize ati: “Ndashaka kuzaba umudogiteri bityo nkazajya mfasha abantu bakeneye ubufasha mu buvuzi gusa nta mafaranga mfite.”
Uyu munyamakuru Adams waganirije uyu mwana yavuze ko bahuye ubwo yari mu nzira ava aho akorera imirimo ye y’ubuhinzi mu gace atuyemo muri Ghana. Adams yakomeje avuga ko uyu mwana wiga mu mashuri abanza yifashisha aya matara yo ku muhanda asubiramo amasomo ye mu ijoro kuko iwabo mu rugo nta muriro w’amashanyarazi uhari.
Nyuma y’uko uyu munyamakuru ashyize hanze iki kiganiro yagiranye n’uyu mwana, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu babonye iki kiganiro bakozwe ku mutima n’umuhate uyu mwana afite mu kwiga atitaye ku mibu ya n’ijoro iba imubuza gusubiramo amasomo ye neza. Abandi nabo bavuze ko biteguye gutanga ubufasha maze uyu mwana agakomeza amasomo ye bityo akazagera no ku nzozi ze zo kuba dogiteri nk’uko yabivuze.
Ibitekerezo
Uyumwana akeneye ubufasha kugirango azagere kunzozi ze gusa Iramuzi izamutabara