skol
fortebet

Umwe mu bagabo bashakanye na Jennifer Lopez yamwigaritse

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 20, Oct 2025

Umwe mu bagabo bashakanye na Jennifer Lopez yamwigaritse

Sponsored Ad

skol

Ojani Noa uri mu bagabo babanye na Jennifer Lopez, yanyomoje uyu mugore, ku magambo aheruka kuvuga ko kuva yabaho atigeze akundwa kandi abagabo bose bakundanye batigeze bamukunda bya nyabyo.

Jennifer Lopez wakundanye n’abagabo bazwi umunani muri abo, bane nibo bashakanye byemewe n’amategeko. Muri abo bashakanye harimo na Ojani Noa bashakanye mu 1997, batandukanye nyuma y’umwaka umwe gusa babanye.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Ojani yagaragaje uyu mugore nka nyirabayazana wo kugenda atandukana n’abagabo bidateye kabiri.

Ati “Reka mvuge, reka kudushyira hasi. Reka kumbeshyera ushaka gukina ikarita igaragaza ko urengana. Ikibazo ni wowe, si twe. Si njye.”

Yakomeje avuga ko uyu mugore bimugora kuba yakwihangana, ntace inyuma umuntu bakundana.

Ati “Uri umuntu bigoye ko wakwiyumanganya ukirinda guca inyuma uwo mukundana. Warakunzwe inshuro nyinshi. Washakanye n’abagabo bane ndetse wakundanye n’abatabarika hagati aho. Wagize umubano mwiza n’abagabo, urugero nk’uwanjye nawe.”

Ojani Noa w’imyaka 51 yavuze ko yakunze J.Lo by’ukuri akanimuka ajya gutura aho yakoreraga muri Hollywood, kugira ngo amushyigikire mu kazi ke, ariko ngo we yaje guhitamo “ubwamamare n’ubukire” kurusha urukundo.

Ati“Ni yo mpamvu natandukanye na we. Vugisha ukuri nibura rimwe. Reka abantu bamenye ko ari wowe kibazo. Wagombye kuba ufite isoni kandi ukinenga ubwawe ku byo wakoze.”

Aya magambo ya Ojani Noa aje nyuma y’iminsi mike Jennifer Lopez, ufite imyaka 56, avuze mu kiganiro yagiranye na Howard Stern ko atigeze yumva akunzwe n’umugabo n’umwe mu bo yigeze kubana na bo cyangwa gukundana na bo.

Icyo gihe umunyamakuru yabajije uyu mugore ati “Utekereza ko wigeze ukundwa by’ukuri?” Jennifer ati “Oya! Icyo nize, si uko ntakundwa. Ahubwo ni uko bo batabishoboye […] ntibabifite muri bo. Kandi bampaye icyo bafite. Ibintu byose nashoboraga kwifuza. Inzu, impeta, ubukwe, byose narabibonye ariko ntabwo nigeze nikunda icyo gihe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa