Umukobwa w’imyaka 23 wamamaye ku rubuga rwa TikTok araregwa kwicira i Dubai umusore bakundanaga.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu arashwe mu gihe icyaha cyaba kimuhamye.
Brooke George, ukomoka i Gravesend, mu karere ka Kent, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubwongereza, yarezwe ibijyanye no guterwa icyuma kw’umugabo bakundanaga, nyuma yo guhurira ku mbuga zo kuri murandasi (internet), nkuko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’afungiwe i Dubai witwa Detained in Dubai.
Uwo muryango uvuga ko George yafashe icyuma mu rwego rwo kwirwanaho, ubwo yakorerwaga ihohoterwa n’umukunzi we bari kumwe muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) i Dubai. Basabye ko arekurwa by’agateganyo ndetse urubanza rwe rukaburanishwa nk’urujyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yavuze ko irimo gufasha umugore w’Umwongereza wafunzwe muri UAE ndetse n’umuryango we.
George, wahoze akora mu iduka rinini ryitwa John Lewis ryo mu Bwongereza, yatawe muri yombi mu masaha ya kare yo ku itariki ya 22 Kamena(6), aregwa kwica umuntu abigambiriye.
Naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu hashingiwe ku mategeko ya UAE.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *