skol
fortebet

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Element na Country Records bivugwa ko yayivuyemo adasezeye

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Producer Element n’ubuyobozi bwa Country Records yari amaze hafi imyaka itatu akoreramo nk’utunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye kandi bagezweho.

Sponsored Ad

Ni umwuka mubi wazamuwe cyane n’uko uyu Producer Element bivugwa ko avuye muri Country Records mu buryo batumvikanye.

Ni amakuru amaze iminsi avugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru, gusa bikomeza kuvugwa mu buryo bw’ibihuha kuko nta ruhande na rumwe ruremeza aya makuru.

Icyakora hari impamvu nyinshi umuntu yashingiraho ahamya ko Element yamaze gutera umugongo Country Records agahitamo kwigira muri 1:55AM Ltd isanzwe ifasha Bruce Melodie.

Izina Element rishobora kuba atari rishya mu matwi yawe mu gihe waba usanzwe ukurikirana umuziki nyarwanda, imyaka ibaye itatu uyu musore yihariye gukora indirimbo zakunzwe ndetse yagiye abihemberwa mu bihe binyuranye.

Ni izina benshi bamenyeye muri Country Records, studio yatangiriyemo ibyo gukora no gutunganya imiziki y’abahanzi, icyakora kuri ubu basigaye barebana ay’ingwe.

Muri Country Records Element yahakoreye nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe nka Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Micro ya Davis D, Saa moya ya Bruce Melodie, Mpa formula ya Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.

Kuri ubu hari amakuru yizewe ahamya ko uyu musore yamaze kwinjira muri 1:55AM Ltd ndetse amaze igihe akorana n’iyi sosiyete isanzwe ifasha Bruce Melodie.

Icyakora nubwo nta gisasu kiraturika ngo intambara y’amagambo itangire, hari gututumba aganisha ku guhamya ko Element agiye atumvikanye n’abahoze ari ba shebuja.

Umwe mu bantu ba hafi ya Noopja waganiriye na Igihe yavuze ko uyu mugabo yababajwe bikomeye n’uburyo uyu musore afata nk’umwana yirereye yagiyemo.

Ati “Ni umusore yafashe akiri muto amuha izina, buriya Element ni izina Noopja yamuhaye, nibaza ko nawe ubwe ajya abyivugira, ni umwana yarereye mu rugo iwe imyaka myinshi kugeza akuze arahava atangira kwibana.”

Uyu muntu twirinze gutangaza amazina ye, yakomeje avuga ko Noopja atigeze yiyumvisha ko Element yamuta mu gihe bari bari mu byago, ati “Ndibuka Noopja amenya ko Element yagiye yari i Burayi yanga kubyemera kuko atumvaga ko uyu musore yamuca inyuma gutyo.”

Uyu nawe yahamije ko Noopja yababajwe cyane n’uburyo Element yagiye mu gihe bari bakiri mu kiriyo cy’uwari umuvandimwe wabo Kinyoni.

Ati “Mu byababaje Noopja ni ukuntu Element yagiye atunguranye kandi abizi ko bakiri mu kiriyo cya Kinyoni, umuvandimwe wabo wari ukuboko ku iburyo muri Country Records.”

Abari hafi ya Noopja bahamya ko afata ibyo Element yakoze nko gushaka gusenya Country Records, ari nabyo bimeze nko kubona ‘umwana uhaze ushaka kumena imbehe yaririyeho!’

Uyu wtanze amakuru yizewe ahamya ko Noopja wariye karungu nubwo atarerura ariko mu gihe atakumvikana na Element yafata icyemezo cyo kumwambura izina yamuhaye.

Ati “Ngira ngo na Element yigeze kubivuga ko izina yarihawe na Noopja, uyu mugabo rero yamaze kwiyemeza kuba yamwambura izina yamuhaye.”

Amakuru yizewe ahari ahamya ko Noopja afite inyandiko zihamya ko ari we wise iri zina Element ku buryo kugira ngo uyu musore akomezanye iri zina bishobora kuzarangirira mu nkiko.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa