skol
fortebet

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Symphony Band na Ariel Wayz

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake uzwi nka Ariel Wayz yagaragaje ko atiteguye guhomba indirimbo yakoranye n’itsinda rya Symphony Band yahoze abarizwamo mu gihe iri tsinda naryo ryateguje ko hari indirimbo rigiye gushyira hanze riri kumwe n’umuhanzikazi Bwiza bikekwa ko ariwe basimbuje Ariel Wayz.

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike itsinda rya Sympony Band ritangaje ko rigiye gushyira hanze indirimbo bise’My Day’ bakoranye n’umuhanzikazi Bwiza uri mu bakobwa bagezweho mu muziki muri iyi minsi.

Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko ubwo Ariel Wayz yabaga mu itsinda rya Symphony Band bakoranye iyi ndirimbo iri tsinda rigiye gusohora, ariko ntiyahita isohoka none Symphony Band yakuye Ariel Wayz muri iyi ndirimbo bari barakoranye imusimbuza Bwiza.

Amakuru avuga ko iyi ndirimbo ubwo bayikoranaga na Ariel Wayz mu myaka itatu ishize bari barayise’ Nkomeza’ ni mu gihe bayihinduriye izna bakaba barayise ’My Day’.

Ariel Wayz yinjiye muri iri tsinda muri 2018 arisohokamo mu mwaka wa 2020 ubwo yavugaga ko yahisemo gukora wenyine kuko icyerekezo afite mu muziki gitandukanye n’icya Sympony Band yabarizwagamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa