Uncle Austin ari mu gahinda yatewe na Wax wo muri Uganda ukomeje kumutenguha
Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamenyekanye nka Uncle Austin ari mu gahinda gakomeye yatewe na Wax ukora amashusho y’indirimbo muri Uganda, amushinja kuba yaramwambuye ndetse akanga kumukorera ibyo bumvikanye.
Mu kiganiro n’Igihe yavuze ko kugeza ubu amaze guhomba nibura arenga miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda [miliyoni 2.5Frw] mu kwishyura Wax ndetse n’ingendo amaze gukorera muri Uganda.
Ati "Wax amaze kumpemukira bikomeye, ibaze kujya muri Uganda inshuro ebyiri zose ntacyo nkorayo. Biteye agahinda rwose."
Uyu muhanzi yavuze ko akiri gutekereza icyo gukora cyuko yakurikirana uyu musore mu buryo bw’amategeko cyangwa hari ikindi yabikoraho.
Mu ntangiriro za Nzeri 2022, Uncle Austin yerekeje muri Uganda agiye gufata amashusho y’indirimbo nshya yitegura gusohora, akaba yari yumvikanye n’uwitwa Wax uri mu bakomeye muri iki gihugu mu gukora amashusho y’indirimbo.
Nyuma yo kumvikana akamuha n’igice cy’amafaranga bumvikanye, Uncle Austin yatangiye kwitegura ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ndetse umunsi bari bahanye uragera, birangira batabashije gukora.
Uyu munsi bari bahanye wabanzirizaga uwo Uncle Austin yagombaga gutahira i Kigali, icyakora biyemeza ko mbere yo gutaha abanza gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya.
Icyakora ibi si ko byagenze kuko Uncle Austin yarinze ava muri Uganda adaciye iryera uyu musore kandi bari bamaze kwemeranya imikoranire.
Nyuma yo gutahana agahinda mu Rwanda, Uncle Austin yaje kumvikana na Wax ko basubukura ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi ndirimbo bituma mu minsi ishize asubira muri Uganda.
Akigera muri Uganda, Uncle Austin yatunguwe n’uko umusore yabanje kumwaka ikindi gice cy’amafaranga yari asigaye nyamara bataranabonana ngo bategure uko bagiye gufata amashusho y’indirimbo.
Nyuma yo kuyamwima bitewe n’amakenga yatewe n’ibyamubayeho bwa mbere, Uncle Austin yatangiye kubura Wax kugeza ku cyumweru giheruka ku wa 25 Nzeri 2022 ubwo yari amaze kubona ko yamburiwe muri Uganda yitahira mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *