skol
fortebet

Uncle Austin yagaragaje ko akumbuye kuririmba, aratekereza gutegura igitaramo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 10, Jul 2026

 Uncle Austin yagaragaje ko akumbuye kuririmba, aratekereza gutegura igitaramo

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Uncle Austin, amazina ye nyakuri akaba Austin Tosh Luwano, yongeye gukangura ibyishimo mu bakunzi b’umuziki nyuma yo gutangaza ko yumva akumbuye kongera guhagarara ku rubyiniro ndetse ko ari gutekereza gutegura igitaramo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, Uncle Austin yavuze ko amaze igihe yumva ashaka kongera kuririmba, anasaba abakunzi be gutanga ibitekerezo ku gitekerezo cyo gukora igitaramo gito.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Murabyumva mute dukoze igitaramo gito? Ndumva nkumbuye kuririmba ‘Nzakwizirikaho’.”

Aya magambo yakiriwe neza n’abamukurikira, benshi bamubwira ko bamukumbuye ndetse ko biteguye kwitabira icyo gitaramo igihe cyose cyategurwa.

Bamwe mu bamusubije bagaragaje ko bamushyigikiye. Hari uwanditse ati: “Tegura tuzaza,” mu gihe undi yavuze ko na bo bari bamaze igihe bategereje kongera kumubona ku rubyiniro. Hari n’uwabanje gusetsa amusaba kwemeza ko ibyo yavuze ari gahunda nyayo atari urwenya.

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo Nzakwizirikaho, Najyayo, Buhoro, Urancanga, Uteye Ubusambo, ndetse na Closer yakoranye na Yvan Buravan na Meddy.

Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito afashe ikiruhuko mu mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka myinshi. Ni na nyuma kandi y’uko aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ibaruwa”, ibintu byatumye benshi bongera kugira icyizere ko ashobora kuba ari gutegura kugaruka mu muziki ku buryo bugaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa