Uncle Austin yahishuye impamvu yafashe ikiruhuko mu itangazamakuru
Yanditswe: Monday 12, Sep 2022
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi wamenyekanye nka Uncle Austin yahishuye icyatumye afata ikiruhuko mu itangazamakuru n’igihe azarigarukiramo.
Uncle Austin usanzwe ari umuyobozi wa Power FM avuga ko yafashe umwanzuro wo gufata ikiruhuko abitewe n’umunaniro yumva yifitemo utamwemerera gukora aka kazi.
Ubwo Uncle Austin yari mu Kiganiro n’Igihe dukesha Igihe yagize ati “Maze iminsi naniwe, ndakubwiza ukuri ndananiwe pe! Numvaga muri njye nkeneye ikiruhuko, sinavuga ngo nzamara igihe kingana gute ariko nkeneye kuruhuka.”
Uncle Austin abajijwe impamvu yahisemo gufata ikiruhuko mu itangazamakuru kandi hari indi mirimo asanzwe akora, yagize ati “Kandi nakubwiye ko nari maze kunanirwa, nkeneye kuruhuka mu itangazamakuru ariko ndabizi nzagaruka kandi vuba.”
Amakuru dukura ku Igihe cyaganiriye n’inshuti z’uyu Munyamakuru za hafi avuga ko Uncle Austin nubwo yumvikanaga mu biganiro asa nukomeye atari ko byari bimeze ndetse bashimangira ko byose yabitwe n’imfu z’abari inshutii ze za hafi barimo Mowzey Radio, Jay Polly, DJ Miller ariko biza kuba bibi kurushaho mu minsi ishize ubwo Yvan Buravan yitabaga Imana.
Hari amakuru avuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye kuri Uncle Austin wisangaga asabwa gucuranga indirimbo z’aba bahanzi bahoze ari inshuti ze zikomeye nyamara yarangiza agasabwa no kuganiriza abakurikira radiyo kandi akumvikana nk’ukomeye udafite ikibazo na kimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *