Umunyamakuru akaba umuhanzi na rwiyemezamirimo, Austin Tosh Luwano (Uncle Austin) yasezeye radiyo ya Kiss FM yakoreraga.
yu munyamakuru wari umaze iminsi atumvikana kuri radiyo, yavuze ko yasezeye kuri KISS FM icyakora yirinda kugaruka kuri byinshi by’aho agiye n’ikigiye gukurikira.
Ati “Ubu ikintu navuga ni uko nasezeye kuri Kiss FM, ibindi wenda mu gihe kizaza tuzaganira muzagenda mubimenya.”
Mu 2022 nibwo Uncle Austin yari yasubiye kuri Kiss FM nyuma y’amezi umunani yari amaze ayivuyeho, yerekeje kuri ‘Power FM’ yari anafitemo imigabane.
Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu 2014.
Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi usanzwe akunzwe by’umwihariko mu ndirimbo yakoze mu myaka yo ha mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *