skol
fortebet

Uncle Austin yavuze uburyo kuba umunyamakuru byatumye umuziki we udindira

Yanditswe: Monday 16, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko abatekereza ko kuba umunyamakuru bimufasha kuzamuka no gukura k’umuziki we bibeshya, kuko kuba umunyamakuru bimwicira umuziki we.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ukora injyana ya Afrobeat atanga urugero akavuga ko hari igihe akora indirimbo nziza kurusha ‘iz’abandi bahanzi’ yamenyekana, abantu bakumva ko byatewe n’uko ari umunyamakuru.

Bitandukanye no mu Rwanda, Uncle Austin ngo iyo ageze muri Uganda, Zambia cyangwa muri Kenya asanga indirimbo ze zamuratanzeyo, kuko ho bamenyekanisha ‘igihangano cyiza’ aba yakoze..

Mu kiganiro na Isango Star, Uncle Austin yavuze ko hari igihe cyageze abanyamakuru bagenzi be banga gukina indirimbo kubera ko ari umunyamakuru.

Ati “Ariko hano mu gihugu uzumva abantu benshi cyane cyane abari mu myidagaduro apana abaturage bumva umuziki abantu ahubwo bari muri ‘industry’ bazumva ko... Hari igihe cyageze ukumva abanyamakuru bamwe na bamwe ku yandi ma Radio banga gucuranga indirimbo zanjye kuko ngo ndi umunyamakuru.”

Uncle Austin yanavuze ko hari imyaka myinshi atahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, kubera ko abanyamakuru bagenzi be bangaga kumutora bavuga ko ari umuhanzi akaba n’umunyamakuru.

Uyu muhanzi kandi yanasubije abakunze kuvuga ho ‘yikina’ kuri Radio kugira ngo indirimbo ze zimenyekane. Avuga ko ari ubumenyi bucye bw’abagiye mu itangazamakuru batabizi, cyangwa banarigeramo nibafate umwanya wo kubaza abakuru no kwihugura.

Ati “Kuvuga ko nikina ni ubumenyi bucye bwa bamwe bagiye mu itangazamakuru batabizi. Kandi urabizi kumenyekana (kugaragara) ni ikintu cyingenzi.”

Yatanze urugero avuga ko hari abahanzi bakomeye barimo Nicki Minaj, Nameless, Juliana Kanyomozi, Bebe Cool, Burna Boy n’abandi banakoze itangazamakuru.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo umuntu yaba akora kuri Radio agakora indirimbo nziza bitayibuza gutambuka.

Yanavuze ko hari ingeso yo kubona hadutse umuhanzi, abantu bagatangira gusaba abahanzi bakuru kumubererekera. Ibi ngo siko byakagenze.

Austin yatanze urugero avuga ko ubwo Usher Raymond yinjiraga mu muziki atigeze akuraho ubunini bwa R Kelly, Beyonce atakuye ubuhangange bwa Mariah Carey n’abandi bagiye binjira mu muziki ariko bagakomeza kubana neza na bakuru babo.

Uncle Austin afatwa nk’umwe mu bahirimbaniye iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, wisunze impano ye yo kuririmba akazamura benshi akanisunga itangazamakuru akoze mu gihe cy’imyaka irenga 15 agafashe benshi.

Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo K Fm, Radio n’ibindi birimo na Kiss Fm akoraho muri iki gihe.

Urutonde rw’abahanzi yafashije bakamenyekana ni rurerure barimo ab’imikoranire yabo yavuzwe mu itangazamakuru n’abandi bitegeze bivugwa ariko yafashije.

Uncle Austin [Izina yahawe ubwo yakoraga kuri Flash Fm] avuga ko abavuga ko bazatera imbere ari uko atakiri mu ruganda rw’imyidagaduro bibeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa