Urantutse, nsaba imbabazi - Alyn Sano asubiza Miss Muyango wamubajije niba akiri isugi
Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025
Alyn Sano yari arabye ivu Miss Muyango wamubajije niba akiri isugi, amubwira ko amututse ndetse akwiye kumusaba imbabazi, undi na we arazimusaba amahoro ajya yahinda ikiganiro barimo kirakomeza.
Ibi byabereye mu kiganiro ‘who is my date’ Miss Muyango akunze gukora yakira ibyamamare bakaganira ku ngingo zitandukanye yaba ibijyanye n’akazi bakora ndetse n’iby’ubuzima busanzwe.
Muri iki kiganiro, Miss Muyango ni ho yabajije Alyn Sano ati “Uracyari isugi?”
Undi na we mu kumusubiza yagize ati “Inde, Njyewe? Njye ndi isugi? Mama wanjye se yakubwiye ko aroga? Njye ku myaka yanjye, Ntibibaho rwose, ni gute naba nkiri isugi? Urantutse ahubwo ukwiye kunsaba imbabazi.”
Ku rundi ruhande ni ikiganiro Alyn Sano yabarijwemo ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’amatsiko, yewe hari n’aho yageraga bikamugora kubisubiza ariko bijyanye n’uko ikiganiro ariko kimeze akihangana akabikora.
Alyn Sano ni umwe mu bakobwa bagezweho mu muziki w’u Rwanda, uretse n’ibyo ariko ari no mu bakora cyane kuko nta mwaka we upfa ubusa.
Muri uyu mwaka uyu muhanzi yasohoye indirimbo zirimo DM yaherukaga gushyira hanze, Chop chop yakoranye na Bensoul wo muri Kenya, Fire n’izindi zinyuranye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *