Uri byose nkeneye! Miss Naomie yateye imitoma umukunzi we Michael
Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022
Umunsi ku wundi Miss Rwanda 2020, Ishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay bakomeje guterana imitoma nkaho aribwo bakimenyana nyamara umwaka uri hafi gushira bakundana.
Umunsi ku wundi Miss Naomie n’umukunzi we ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo barimo mu mafoto basangiza ababakurikira agaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Kuri iyi nshuro Miss Naomie yongeye kugaragaza ko aryohewe mu rukundo mu butumwa @ishimwenaomie5_ yanyujije kuri Instagram ye, yibukije Michael Tesfay ko ariwe byose akeneye agira ati “Buri uko nkurebye mu maso, ndabibona ko uri byose nkeneye”.
Ni ubutumwa buri mu ndirimbo “Get you” ya Daniel Caesar ikoreshwa n’abashaka kugaragaza ko bankwanye.
Ni indirimbo yifashishije ku ifoto imwe yafashwe ari kumwe n’umukunzi we aho bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana wa Jeanine Noach Nyirasenge wa Naomie akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Cyusa baherutse gutandukana.
Aba bombi bari mu munyenga w’urukundo kuva muri Mata 2022 cyane ko aribwo Miss Naomie yatangiye kujya asangiza amafoto amugaragaza aryohewe n’umbuzima n’umukunzi we.
Uretse kuba Miss Naomie ari umukunzi wa Tesfay bombi bakunze no kugaragara mu bikorwa bitandukanye aho bagiye bahuriye mu mishinga ibyara inyungu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *