skol
fortebet

Urubanza rwa Diddy, ibya Maître Gims n’umugore we, uburwayi bwa Bruce Willis-Avugwa mu byamamare

Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Sean Combs uzwi cyane nka P.Diddy, yasabye urukiko ko urubanza rwe rubikwa mu baramuka bakuyeho umwe mu nyangamugayo zishinzwe kumva urubanza, kuko ari umwirabura, ibintu abona nk’ivangura rishingiye ku ruhu.

Sponsored Ad

Ku wa 15 Kamena 2025 ni bwo abunganira Diddy bandikiye umucamanza Arun Subramanian uburanisha urubanza rw’uyu muraperi, bamubwira ko bamaganye uburyo ubushinjacyaha buri gukoresha ngo bukuremo iyo nyangamugayo y’umwirabura bitwaza ko yatanze ibisubizo bidahuye neza mu ibazwa ry’ibanze.

Icyo cyemezo cy’ubushinjacyaha ngo gishingiye ku irondaruhu, nk’uko bivugwa n’ababurana ku ruhande rwa Diddy. Bavuga ko iyo urebye neza uko urubanza ruri kugenda, bigaragara ko ubushinjacyaha buri kugerageza gukura mu rubanza abandi bagabo b’abirabura, kugira ngo bagire amahirwe menshi yo gutsinda.

Abunganira Diddy basabye ibi mu gihe ku wa 14 Kamena 2025 umucamanza Subramanian yari yavuze ko ibyo bibazo kuri iyo nyangamugayo bitari bifitanye isano n’uburyo akora akazi ke, ariko nyuma y’amasaha make agaragaza ko ashobora kumukuraho nta kindi kibazo abanje kubaza.

Diddy avuga ko biramutse bikozwe, byatuma n’abandi birabura batinyuka kujya mu mirimo y’inkiko bacika intege, kuko babona batizerwa.

Kugeza ubu inyangamugayo zatoranyijwe mu rubanza rw’uyu muraperi ni 12 harimo 5 b’abirabura.

Iyi ibaye inshuro ya gatatu Diddy asabye ko urubanza rwe rwasubikwa, ashinja kandi abashinzwe iperereza kumugirira nabi igihe bamusakaga, no gushyira amakuru y’ibinyoma mu itangazamakuru agamije kumwangisha rubanda.

Ni mu gihe urubanza rwe rugeze mu cyumweru cya gatanu aho biteganijwe ko ruzamara ibyumweru umunani. Akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore ku gahato no kubacuruza. Aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa