skol
fortebet

Urubanza rwa Diddy rushobora kumuhagama: Abatangabuhamya bariteguye

Yanditswe: Friday 02, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka myinshi ari icyamamare mu muziki no mu bucuruzi, Sean “Diddy” Combs, wigeze gutunga miliyari y’amadolari y’Amerika, agiye kwitaba urukiko ku byaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi. Uyu mugabo w’imyaka 55 ubu ari mu maboko y’ubutabera, aho azatangira kuburanishwa n’urukiko rwo mu Karere ka Southern District muri New York ku itariki ya 5 Gicurasi 2025.

Sponsored Ad

Combs amaze amezi umunani afunzwe, akaba acumbitse muri gereza ya Metropolitan Detention Center iri i Brooklyn, aho aba mu cyumba rusange cyo ku igorofa ya kane afatanyije n’abandi bagabo bagera kuri 20. Uyu wahoze ari icyamamare mu myidagaduro aburana ari mfungwa ifite nimero 37452-054.

Mu rubanza rwe, Combs ashinjwa ibyaha bitanu birimo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato, ibikorwa by’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, gutwara abantu agamije kubashyira mu busambanyi, n’ibindi byaha bikomeye. Ibyaha byose arabihakana, avuga ko ari umuntu “utuzuye neza nk’abandi, ariko atari umunyabyaha.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Combs ayoboye ihuriro ry’ubugizi bwa nabi rishingiye ku bikorwa by’ubusambanyi, ibiyobyabwenge, gushimuta no gukoresha igitugu ku bagore. Ngo yakundaga gukoresha uburyo bwo kwiyegereza abagore ababeshya urukundo, hanyuma akabahatira gukora imibonano mpuzabitsina mu birori bizwi nka “freak off”.

Uwari umukunzi wa Combs, Cassie Ventura w’imyaka 38, azaba umwe mu batangabuhamya bazavuga amazina yabo mu rukiko. Uyu mugore yavuze ko yakorewe ihohotera hagati ya 2007 na 2018. Mu Ugushyingo 2023, yari yamureze ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko urubanza rwarangijwe n’ubwumvikane ku munsi umwe gusa, nubwo rwabaye imbarutso y’ibirego byinshi bimushinja.

Mu Gicurasi 2024, CNN yashyize ahagaragara amashusho yafashwe na camera z’umutekano yerekana Combs akubita Ventura mu cyumba cya hoteli i Los Angeles. Uwo mugabo yagaragaye yambaye isume n’amasogisi, akubita uwo mugore, akamuzamura hejuru, agasubira kumukubita, akanamwambura igikapu n’isakoshi ye.

Nyuma yo kubona ko ayo mashusho yamaganiwe kure ku mbuga nkoranyambaga, Combs yasohoye amashusho amugaragaza asaba imbabazi, avuga ati: “Icyo gihe byarandenze, n’ubu birancanze. Nta mpamvu mbifitiye. Imyitwarire yanjye muri ayo mashusho nta buryo yababarirwa.” Yabivuze mu mashusho yasohoye ku wa 19 Gicurasi 2024 kuri Instagram.

Nubwo abamwunganira mu mategeko bagerageje gusaba ko ayo mashusho akurwa mu bimenyetso by’urubanza bavuga ko yatunganyijwe cyane, urukiko n’igitangazamakuru CNN babihakanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abandi babiri bazatanga ubuhamya bakoresheje amazina y’ibanga, nabo bashinja Combs kubahohotera no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umwunganizi wa Combs yavuze ko bishoboka ko umukiliya we azivugira mu rukiko, ati: “Ntabwo nzi niba nabasha kumubuza gufata ijambo, ashishikajwe cyane no gusobanura ukuri kwe.”

Ariko abasesenguzi b’amategeko nk’uwitwa Neama Rahmani bavuga ko byamushyira mu kaga, kuko yaba yemerewe kubazwa ibibazo bikomeye bishobora kumugusha mu mutego, ndetse ibyo avuga bigakoreshwa mu manza zirenga 60 zindi za gisivili zamushyiriweho.

Rahmani yagize ati: “Iyo abantu benshi batanga ubuhamya ko bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n’umuntu umwe, biragorana cyane ko urukiko rwemera ko byose byari ku bushake.” Yongeraho ko nubwo abantu bakuru bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe babyumvikanye, hari igihe biba bidashoboka bitewe n’igitutu cyangwa ibiyobyabwenge byaba biri mu mubiri.

Rahmani asoza avuga ko amahirwe ya Combs yo gutsinda urubanza ari macye cyane, ati: “Ntegereje ko azahamwa n’ibi byaha, kandi agafungwa imyaka myinshi cyangwa agasazira muri gereza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa