skol
fortebet

Urubanza rwa Titi Brown rwongeye guhabwa undi munsi

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown nk’umubyinnyi wabigize umwuga rwongeye gusubikwa.

Sponsored Ad

Uru rubanza rwimuriwe ku itariki 18 Gicurasi 2023 saa tatu za mu gitondo kugira ngo ubushinjacyaha butegure dosiye ye neza.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa 14 Werurwe 2023 ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ni urubanza rwabaye uregwa atari mu rukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype.

Titi Brown yasabye ko yahabwa itariki ya hafi yo kuburaniraho umucamanza amubwira ko nta yindi tariki ya hafi ihari.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021 urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa