skol
fortebet

Urubuga rwa Instagram rwafatiye ibihano bikomeye Kanye West

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kanye West nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore Kim Kardashian , yafatiwe ibihano bikomeye n’urubuga rwa Instagram byo ku mara amasaha 24 adakoresha uru rubuga nyuma yo kurukoresha yibasira abantu batatu.
Umuvugizi wa Meta yatangarije ikinyamakuru New York post ko bwahagaritse uyu muraperi igihe kigana n’amasaha 24 adakoresha uru rubuga rwa Instagram nyuma yo kurukoresha asebya Pete Davidson umukunzi mushya wa Kim Kardashian babyaranye na Trevor Noah .
Ye aherutse (...)

Ye aherutse kwandika amagambo arimo imvugo zuzuyemo inzangano no gusebaya ,atubahiriza amabwiriza y’iyisosiyete ya Meta ingenga Instagram, Kuri ubu ntiyemerewe kohereza ubutumwa ,gutanga ibitekerezo cyangwa kohereza DMs mu gihe kingana n’amasaha 24.

Ubuyobozi bwa Meta bushinzwe urubuga rwa Instagram bwatangaje ko kandi Kanye West w’imyaka 44 ,nakomeza kurenga ku mabwiriza yo gukoresha uru rubuga rw’iyi sosiyete bazafatirwa izindi ngamba zikomeye.

Itandukana rya Kim Kardashian na Kanye West ryavugishije abatari bacye dore ko ryavuzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, gusa ikibazo nyamukuru cyibazwaga kw’itandukana ry’aba bombi ni ukumenya impamvu yateye umunyamidelikazi Kim Kardashian kwaka gatanya umuherwe Kanye West n’ubwo yavuze ko yabitewe n’uko igihe cyabo cyo gutandukana cyageze nyamara bamwe ntibabifate nk’ukuri.

Nyuma y’iminsi micye Kanye West asohoye album Donda yarimaze igihe itegerejwe hasohotseho indirimbo yitwa Hurricane yumvikanamo amagambo akakaye uyu muraperi yakoresheje asa nkaho ari kwicuza ibyo yakoze ubwo yarakirikumwe na Kim Kardashian harimo nko kumuca inyuma ubwo bari bamaze kubyara abana 2 hamwe no gushaka inshoreke y’umukobwa ku ruhande.

Mu gitero cya kabiri cy’indirimbo Hurricane yafatanije na The Weeknd na Lil Baby, Kanye West yagize ati:’Narikunze cyane njya kwibera mu mujyi mushya nsize umuryango wanjye,ntangira kwitara uko ntahoze kubera amafaranga,nshaka undi mukunzi,nca ryamana n’abandi bakobwa nsize umugore n’abana 2 mu rugo,biragoye kwifata mugihe umugore wawe ahora mu ngendo zaburigihe’

Refe:pagesix.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa