Urugaga rwa Sinema mu Rwanda rwashyize hanze amabwiriza agenga abakora Filimi banengwaga cyane
Yanditswe: Wednesday 19, May 2021
Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) rwasohoye amabwiriza agenga abakora filimi arimo kurinda abana gukinishwa filimi z’urukozasoni ndetse n’abitwaza ibikorwa bya sinema bakaka ruswa y’igitsina.
Nyuma y’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara bimwe mu bihangano bya film bitajyanye n’indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda,uru rugaga rwasohoye itangazo rwamenyesheje na RIB rigenga abakora n’abakina filimi mu Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo (…)
Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) rwasohoye amabwiriza agenga abakora filimi arimo kurinda abana gukinishwa filimi z’urukozasoni ndetse n’abitwaza ibikorwa bya sinema bakaka ruswa y’igitsina.
Nyuma y’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara bimwe mu bihangano bya film bitajyanye n’indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda,uru rugaga rwasohoye itangazo rwamenyesheje na RIB rigenga abakora n’abakina filimi mu Rwanda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) Willy Ndahiro, rivuga ko umuntu wese ushaka kugira igikorwa cya sinema akora, agomba kubanza kwibaruza agashyirwa muri Database y’abakora Sinema mu Rwanda.
Ibi ngo bizafasha abanyamuryango guhabwa ubufasha,amahugurwa ndetse no kugabanya gukorera mu kajagari no gukorerwa ubuvugizi ku byo bakeneye.
Uru rugaga rwavuze ko amakarita y’abanyamuryango yari asanzwe yateshejwe agaciro ubu hari inshya zizajya zitangwa n’uru rugaga.
Muri aya mabwiriza agizwe n’ingingo esheshatu (6) harimo ingingo ivuga ko ushaka gukora filimi agomba gusaba uburenganzira agahabwa icyangombwa cyamufasha guhabwa ubufasha na leta n’izindi nzego bakorana
Ingingo ya 4 ivuga ko “nta muntu wemerewe gukinisha muri film umwana uwo ari we wese (yaba umuhungu cyangwa umukobwa) mu gihe ataruzuza imyaka 18 y’amavuko, atabiherewe uburenganzira n’ababyeyi be cyangwa abamurera.No mu gihe yaba yabiherewe uburenganzira, ntabwo aba yemerewe kumukinisha iby’urukozasoni n’ibyatuma ararukira mu ngeso mbi zinyuranye kuko aba atarageza ku myaka yo kwifatira ibyemezo."Uzakora iryo kosa azashyikirizwa inzego zishinzwe guhana icyo cyaha zimukurikirane.
Ingingo ya 5 ivuga ko nta muntu wemerewe kwitwaza Sinema ngo yake ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa iy’igitsina kuko binyuranye n’ingagaciro z’Abanyarwanda.uzafatwa azashyikirizwa inzego zikumira ibyo byaha akurikiranwe.
Ingingo ya 6 yavuze ko abakora filimi zica kuri You Tube bagomba gushishoza bakanasesengura ibyo baha abanyarwanda nicyo bibamariye n’ibijyanye n’indagagaciro zabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *