skol

Urugo rwa Rihanna rwarashweho urufaya rw’amasasu

Yanditswe: Monday 09, Mar 2026

featured-image

Polisi y’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugore warashe urufaya rw’amasasu ku rugo rw’umuririmbyi Rihanna.

Ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 nibwo uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 30, yatwaye imodoka ye yerekeza ahatuye Rihanna, maze arasa urufaya rw’amasasu menshi ku nzu ye, gusa ntibizwi icyamuteye gukora ibi.

TMZ yanditse ko Rihanna yari mu rugo ariko ntiyakomeretswa n’aya masasu, gusa ntibizwi niba umugabo we, A$AP Rocky n’abana babo batatu bari mu rugo igihe aya masasu yumvikanaga.

Polisi yahise yihutira gutabara, ita muri yombi uyu mugore ukekwaho icyaha, ndetse iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yabimuteye.

Urugo rwa Rihanna ruherereye i Los Angeles rwarashweho amasasu, ararusimbuka

Polisi yahise ikaza umutekano ku rugo rwa Rihanna

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa