Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo gishyigikira amategeko yemerera leta kubuza abantu bihinduje ibitsina kwitabira amarushanwa y’imikino y’abagore ategurwa mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za kaminuza.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30 Kamena 2026 nyuma yo gusuzuma ibirego byari byatanzwe n’abanyeshuri bo muri leta za Idaho na West Virginia, bavugaga ko amategeko yabakumiraga mu marushanwa y’imikino anyuranyije n’uburenganzira bwabo bwo kutavangurwa ndetse n’ihame ry’uburinganire riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Urukiko rwemeje ko ayo mategeko ashobora gukomeza kubahirizwa, bityo rugashyigikira icyemezo cya leta zashyize imbere ko amarushanwa y’abagore agomba guhatanwamo n’abakinnyi banditswe nk’abakobwa bakivuka.
Perezida Donald Trump yakiriye neza iki cyemezo, avuga ko ari intsinzi ikomeye ku Banyamerika no ku bakobwa bakina siporo. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ari indi ntambwe ikomeye mu kurengera ubutabera n’uburinganire mu marushanwa y’imikino y’abagore.
Ku ruhande rwe, umugore wa Perezida Trump, Melania Trump, na we yashimye iki cyemezo, avuga ko gifasha kurinda amahirwe y’abagore muri siporo. Gusa yagaragaje ko ashyigikiye uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduje ibitsina nk’abaturage bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi.
Iyi ngingo imaze imyaka itera impaka muri Amerika, aho leta ya Idaho yabaye iya mbere mu 2020 ishyiraho itegeko risaba ko amarushanwa yo mu mashuri ya leta ahatanwamo hashingiwe ku gitsina umuntu yanditsweho akivuka. Nyuma yayo, izindi leta zirenga 20 zakurikiyeho zishyiraho amategeko asa n’ayo.
Barbara Ehardt, umwe mu badepite bo muri Idaho wagize uruhare mu gutegura iri tegeko, yavuze ko intego yaryo ari ukurinda ubusugire n’uburinganire bw’imikino y’abakobwa n’abagore. Yavuze ko amategeko nk’aya afasha gukomeza gutanga amahirwe angana ku bakinnyi b’igitsina gore.
Mu mwaka wa 2025, Perezida Donald Trump yari yashyize umukono ku iteka rya Perezida ryabuzaga abihinduje ibitsina kwitabira amarushanwa y’imikino y’abagore mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza. Nyuma yaho, Ishyirahamwe rya Amerika rishinzwe imikino yo mu mashuri makuru (NCAA) na ryo ryahise rihindura amabwiriza yaryo kugira ngo ajyane n’icyo cyemezo.
Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gishobora kugira ingaruka ku yandi manza zifitanye isano n’uburenganzira bw’abihinduje ibitsina muri siporo, ndetse kikaba gitegerejweho kugira uruhare mu kugena icyerekezo cy’amategeko azakurikizwa muri Amerika mu myaka iri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *