skol
fortebet

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Diddy

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamategeko ba P. Diddy bongeye gusaba inteko ibumuburanisha gutesha agaciro ikirego cye kubera amakosa akomeye yakozwe n’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya; ariko urukiko rubitera utwatsi ruvuga ko urubanza rugomba gukomeza.

Sponsored Ad

Usa Today yatangaje ko ku wa 10 Kamena 2025, umucamanza yavuze ko impamvu z’ubwunganizi bwa Diddy, zisaba kutaburanishwa nta shingiro zifite.

Umucamanza yongeyeho ko ibyo ubwunganizi bwerekanye ari bimwe mu bigize uburyo amategeko akora mu gihe impande zombi zivuguruzanya mu rukiko buri wese yerekana ishingiro ry’ibyo avuga, atari impamvu yo guhagarika urubanza.

Tariki 7 Kamena 2025 ni bwo abanyamategeko ba Diddy bari basabye urukiko gutesha agaciro ikirego cye.

Icyo bavugaga ko hari amakosa akomeye yakozwe n’abatangabuhamya.

Ubuhamya bwatumye aba banyamategeko basaba gutesha agaciro ikirego ni ubwatanzwe na Bryana Bongolan, inshuti y’akadasohoka ya Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy.

Bryana Bongolan yavuze ko ku itariki ya 26 Nzeri, 2016, Diddy yamunize ubwo bari ku ibaraza ry’inyubako ifite amagorofa 17 yose, amukangisha kumutura hasi.

Abunganizi ba Diddy basobanuye ko hagati ya tariki 24 na 29 Nzeri 2016, uyu mugabo atari aho bivugwa ko yanigiye Bongolan, ahubwo yari mu mujyi wa New York, ndetse berekanye ibihamya bya fagitire yishyuriyeho ibyumba bya hoteli yarayemo icyo gihe.

Byari ku nshuro ya kabiri Diddy asabye ko ikirego cye giteshwa agaciro ariko abacamanza bakamubera ibamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa