skol
fortebet

Urukundo hagati ya Miss Naomie n’umusore yihebeye rugeze aharyoshye(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay uko umunsi uza undi ugataha baragaragaza ko baryohewe n’urukundo kandi ko buri wese anyuzwe.

Sponsored Ad

Michael Tesfay umukunzi wa Naomie abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram bwa mbere yashyizeho amafoto ari kumwe na Naomie byongera kuvugisha benshi bitewe nuko ari inshuro ya mbere yari yeruye akagaragaza ifoto bari kumwe.

Ni amafoto yashyizeho maze yandikaho ’ETRW’ byatumye benshi batekereza ko yaba akomoka muri Ethiopia cyane mu makuru yagiye atangazwa hatigeze havugwa Igihugu yaba akomokamo.

Aya mafoto kandi kubera kuyabona kuri konti y’uyu musore byabaye nk’ibikuraho urujijo cyane ko abantu benshi bibazaga impamvu batarabona uyu musore yigaragaza ari kumwe na Naomie mu gihe Naomie we akunda gusangiza amafoto abakunzi be amugaragaza ari kumwe n’uyu musore bigatuma bamwe bibaza ko umukobwa ariwe waba afitiye amarangamutima umusore gusa.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu henshi hatandukanye haba mu birori, bagiye gusangira, ndetse n’ahandi henshi baherutse no kugaragara bajyanye gusenga bari kumwe n’abavandimwe ba Naomie bigaragara ko yamaze guhabwa ikaze mu Muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa