skol

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya B Trey n’umukunzi we

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Mu mitoma myinshi B Trey akomeje gushimagiza umukunzi we ari nako yibazaubuzima bwe uko bwari kuba bumeze iyo baza kuba batari kumwe.

Mu butumwa yanditse ubwo yifurizaga isabukuru nziza umukunzi we yagize ati"Nta munsi washira ntagutekereje cyangwa ngo nibaze uko ubuzima bwanjye bwari kuba ari ubusa iyo utabubamo. Iyaba bashobokaga nkashyira umutima wanjye kuri ubu butumwa bukwifuriza isabukuru nziza.”

Nta minsi myinshi iciyeho B Threy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akavuga ko umukobwa ukunze kwiyita Keza ku mbuga nkoranyambaga bari mu rukundo.

Hari amakuru avuga ko yaba B Threy n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana ndetse urukundo rwabo ubu aribwo rugeze aharyoshye.

Ibyabo byatangiye kujya ku karubanda ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Bertrand Muheto wiyise B-Threy ni umwe mu Baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. Mu 2019 uyu musore yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufashaga we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa