skol
fortebet

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Frensh Montana na Rubi Rose

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Frensh Montana aryohewe mu rukundo n’umuraperikazi Rubi Rose nkuko byagaragaye mu mafoto.

Sponsored Ad

Ni amakuru yahamijwe ubwo Rubi Rose yashyiraga hanze amafoto aba bombi bafashwe basohakanye i Beverly Hills muri California.

Ibi byaje bishimangira urukundo rwabo nyuma y’iminsi hari amakuru abivugwaho ariko adafitiwe gihamya.

Ni nyuma kandi y’uko avuze ko ari mu rukundo na French Montana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Shade Room, nubwo yavuze ko urukundo rwabo rukiri mu mizi.

Rubi ari mu rukundo na Frensh Montana nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwari umukunzi we Darryl Dwayne Granberry Jr wamenyekanye nka PontiacMadeDDG (DDG) mu muziki.

Urukundo rwa Rubi na DDG rwashyizweho iherezo nyuma y’uko yamushinjaga gukundana n’undi mukobwa Halle Bailey nkuko babigaragaje ubwo bateranaga amagambo.

Amafoto yafotowe Rubi na Montana ubwo bari basohokanye bishimanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa