skol

Urukundo rugeze aharyoshye!Kanye West n’umukuzi we mushya bongeye kugaragara mu rukundo ruryoshye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 January 2022

Urukundo rukomeje kugurumana hagati y’umuraperi Ye wamamaye ku izina rya Kanye West na Julia Fox ,aho bongeye kugaragara basohokanye ndetse batambuka ku itapi itukura bafatanye agatoki ku kandi bambaye imyambaro imwe.


Kanye West na Julia Fox bari kugirana ibihe byiza mu Gihugu cy’Ubufaransa , ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mata 2022 bitabiriye ibirori bya Kenzo Fall/Winter 2022/2023 fashion show nka kimwe mu bice bigize Paris Fashion Week bambaye imyabaro imwe.

Ibi byatumye amafoto yabo akomeza gusakara hose ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye . Kuri ubu iyi couple iri kurangwa n’udukoryo dutandukanye tudasanzwe yongeye kwambara imyenda isa ku nshuro ya kabiri.

Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Ye n’umukunzi we Julia Fox bitabiriye imurika ry’imideli ry’inzu ya Schiaparelli Haute Couture bambaye imyenda isa bigatangaza abantu kuko Ye adasanzwe akora ibi ndetse ko agikundana na Kim Kardashian nta na rimwe bigeze bitabira ibirori bambaye imyenda isa. By’umwihariko iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi couple yambaye imyenda isa mu minsi ibiri yikurikiranije.

Julia Fox wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa ‘Uncut Gems’ yamamaye cyane. Amaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuraperi Ye aheruka kuvuga ko atamukurikiyeho ubutunzi n’ubwamamare kuko yakundanye n’abanyamafaranga benshi banafite ubwamamare.

Guhera muri Mutarama 2022, Ye na Julia Fox batangiye kugaragara basohokanye i New York, basangira ibyo kurya nimugoroba muri restaurant izwi nka Carbone. Ye w’imyaka 44 na Fox wa 31 bagaragaye bwa mbere bari gusangira ku wa 1 Mutarama 2022 nk’uko TMZ yabitangaje.

Refe:Dailymail.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AMAFOTO:Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 bazamutse urutare rwa...

Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda2022 bakomeje...
28 May 2022 0

Alyn Sano yagize icyo avuga ku mashusho yamugaragaje akata Cake iteye...

Bwa mbere Umuhanzikazi Alyn Sano avuze ku mashusho amaze iminzi acicikana...
27 May 2022 0

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize akomeje kugirira ibihe byiza i...

Nyuma yo kubona Briana w’umunya Australia uheruka mu rukundo na Harmonize...
27 May 2022 0

Ifoto y’umutoza wa Rayon Sports asangira n’abana yakoze ku mitima ya...

Amafoto y’umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão n’umwungiriza we Daniel Faria...
27 May 2022 0

Yolo The Qween yatanze inama zikomeye z’ubuzima zafasha benshi

Umunyarwandakazi Yolo The Queen uvugisha benshi bitewe n’ubwiza n’ikimero,...
27 May 2022 0

Birangiye bakoze indirimbo zisa! Rurageretse hagati ya Symphony Band na...

Nyuma y’uko istinda rya Symphony Band risimbuza Ariel Wayz Bwiza mu ndirimbo...
27 May 2022 0