skol
fortebet

Urukundo ruragurumana kwa Harmonize na Kajala baherutse gusubirana(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 23, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito umuhanzi uri mu bagezweho muri Tanzania wamamaye nka Harmonize asubiranye na Kadjara bari baratandukanye kuva basubirana urukundo rwabo rurasa nkaho aribwo rugitangira kubera udushya turi kubaranga.

Sponsored Ad

Aba bombi hashize igihe gito basubiranye nyuma yuko Harmonize yari amaze igihe asaba imbabazi Kajala yifuza ko basubirana ndetse akanagaragaza ko yiteguye gukora buri kimwe kugira ngo basubirane.

Nyuma y’uko basubiranye urukundo rwabo ruragaragara nk’urwabantu bakimenyana ndetse aribwo bwa mbere batangiye gukundana kubera udushya ndetse n’amafoto basangiza ababakurikira.

Amakuru avuga ko gutandukana kw’aba bombi byatewe n’uko Harmonize yari yaratangiye kureshya umukobwa wa Kajala akabaa n’umukunzi wa Rayvanny abinyujije mu butumwa yamwohererezaga.

Urukundo rwabo ubwo rwasaga n’uruhagaze Harmonize yongeye gutangaza undi mukobwa w’umunya Austraria witwa Briana umaze igihe mu Rwanda ariko bivugwa ko aba bombi batandukanye kubwo kunanirwa kumvikana Igihugu baturamo kuko bombi bavuga ko buri wese akunda igihugu cye kuburyo atifuza kukivamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa