skol

URUKUNDO RURASHYUSHYE:Fofo wo muri Papa Sava yasanze umukunzi we muri Tanzania kumufasha kumenyekanisha umuziki we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021

Uyu mukobwa w’ikimero uzwi nka Fofo muri FILIME y’uruhererekane yitwa Papa Sava, akomeje kwereka urukundo rudasanzwe umukunzi we ,muryo budasanzwe

Niyomubyeyi Gentille Nolla wamenyekanye cyane ku izina rya Fofo muri Firime y’uruhererekane yitwa Papa Sava , kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we , uzwi nka Paterne HP Mr Ok , usanzwe ari umuhanzi. Ibi bikorwa Fofo yagiye mo ni ibyo kumenyekanisha indirimbo nshya y’umukunzi we.

Nkuko Fofo yabitangarije Times FM yo muri Tanzania yavuze ko impamvu ari muri iki gihugu ari ukubera ko yaje gufasha umukunzi we kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Bado Kidogo”.

Amashusho Fofo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu mpera z’iki cyumweru cyashize yagaragazaga ko ari muri studio za Times Fm aho yari yavuze ko yaje gushyigikira umukunzi we (Yise her Husband to be ) kumenyekanisha indirimo ye nshya yize”Bado Kidogo”.

Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo ni umukobwa w’ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga; akomeje kwerekana urukundo afitiye uyu muhanzi w’umurundi ukorera umuziki we mu gihugu cya Tanzania ariko akaba atuye muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitekerezo

  • Urukundo nirwogere ubu Gentille Nolla yagiye kuryoshya kwa Paterne barebe ko byakunda none se ko bashimanye nkuko abyivugira ati" umugabo wanjye" byumvikane ko umugabo yasuwe n’umugore, ngo bagaragaze indirimbo "Bado kidogo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa