skol
fortebet

Urukundo rwa Ariana Grande na Ethan Slater rwageze ku musozo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 09, Jun 2026

Urukundo rwa Ariana Grande na Ethan Slater rwageze ku musozo

Sponsored Ad

skol

Ariana Grande n’umukinnyi wa filime n’ikinamico za Broadway Ethan Slater ntibakiri mu mubano w’urukundo, nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri bari kumwe.

Amakuru y’itandukana ryabo yamenyekanye ku wa 8 Kamena 2026, aho abantu babazi hafi batangaje ko bombi bamaze igihe batandukanye ariko bakaba barahisemo kutabishyira ahagaragara.
Aba bombi bahuye bwa mbere mu 2022 ubwo bakoranaga kuri filime Wicked, ari na bwo umubano wabo watangiye gukura buhoro buhoro. Nubwo batakundaga kuvuga byinshi ku rukundo rwabo mu ruhame, hari igihe Grande yajyaga agaragaza ibimenyetso by’urukundo rwabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mezi make ashize, abafana babo bari batangiye gukeka ko hari ibibazo biri mu mubano wabo, kuko batari bakigaragara hamwe kenshi nk’uko byahoze mbere. Ibyo byaje gukurikirwa n’amakuru yemeza ko buri wese yafashe inzira ye.
Mu gihe bari bakiri kumwe, Slater yakunze kugaragaza ko yishimira impano n’ubuhanga bwa Grande, cyane cyane ku ruhare rwe muri filime Wicked. Yanamushyigikiye mu bihe bitandukanye by’ingenzi mu mwuga we.
Mu ntangiriro za 2026, ubwo Grande yari mu bahatanira igihembo cya Academy Awards mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza wungirije, Slater yagaragaje ko yishimiye cyane iyo ntambwe, avuga ko byari ibintu byamukoze ku mutima.
Urukundo rwabo rwakunze kuvugisha benshi kuva rwatangira, cyane cyane kubera ibihuha byavugaga ko rwatangiriye igihe Slater yari akiri mu rushako na Lily Jay. Icyakora, Grande na Slater bombi bagiye bahakana ayo makuru, bashimangira ko umubano wabo watangiye nyuma y’uko buri wese asoje uwari usanzwe.
Mu kiganiro Grande yigeze kugirana na Vanity Fair mu 2024, yavuze ko yababazwaga n’amakuru amwe n’amwe yatangazwaga ku buzima bwe bwite, anashimangira ko Slater ari umuntu ugira umutima mwiza kandi wita ku bamukikije.
Ku ruhande rwa Slater, na we yigeze kuvuga ko bitamworoheye kubona ubuzima bwe bwite bugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nyamara hari byinshi abantu batari bazi ku byari biri kuba.
Nubwo urukundo rwabo rurangiye, Ariana Grande na Ethan Slater basoje igice cy’ubuzima bwabo cyakurikiranwe cyane n’abakunzi babo ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga, nyuma y’imyaka ibiri irenga bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa