Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwogeye kuzamo agatotsi
Yanditswe: Tuesday 08, Jun 2021
Urukudo rwabo rwogeye kubyara amahari nyuma y’igihe bameze nk’abiyunze, Tanasha Donna na Diamond, kuri ubu bameze nk’aho bongeye gushwana ni nyuma y’uko uyu mugore yongeye kutamukurikira(unfollow) ku mbuga nkoranyambaga yaba kuri konti ye bwite n’iy’umwana we ndetse anasiba amafoto yose bahuriyeho.
Muri 2020 nibwo urukundo rw’aba bombi rwashyizweho akadomo bitewe n’umujinya yari afite ashinja uyu mugabo gukinisha umutima w’abakobwa aho aba gamije kuryamana na bo, yahise areka kumukurikira kuri Instagram.
Nyuma aba bombi baje gusa n’abiyunze kugeza aho mu ntangiriro z’uyu mwaka aho Tanasha yamushyiriye umwana ngo amusure ndetse nabumvikana uko bazajya bamurera. Aha yari yarongeye kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ibintu kuri ubu bisa nk’aho bitameze neza kuko uyu mugore yongeye kureka kumukurikira(unfollow) kuri Instagram.
Si ibyo gusa kuko yabonye nabyo bidahagije ajya no kuri konti y’umuhungu wabo, Naseeb Jr naho akora Unfollow ndetse anasiba amafoto yose yo uyu mwana yari kumwe na se.
Umwana w’umuhungu Diamond yabyaranye na Tanasha


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *