Urukundo rwa Diamond na Zuchu birakekwa ko rwajemo agatotsi
Yanditswe: Friday 24, Jun 2022
Nyuma y’uko Umuhanzi ukomeye muri Tanzania no muri Afurika muri rusange wamamaye nka Diamond aciye amarenga ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu baherutse gukorana indirimbo ndetse bakaba banahuriye munzu ya Wasafi birakekwa ko urukundo rwabo rwaba rwajemo agatotsi. nyuma y’uko uyu muhanzikazi asibye amafoto yose ari kumwe na Diamond.
Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’uko uyu muhanzikazi asibye amafoto yose ari kumwe na Diamond ku imbugankoranyambaga akoresha.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko bashyize hanze indirimbo ’mtasubili’ bakoranye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbugankoranyambaga bari kumwe gusa kugeza ubu muri bo nta numwe wigeze agira icyo abitangazaho.
Nubwo bamwe bavuga ko icyo cyaba ikimenyetso kigaragaza ko umubano w’aba bombi udahagaze neza abandi baravuga ko ari ukugirango babashe kwamamaza indirimbo @officialzuchu yakoranye na @adekunlegold bitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *