skol
fortebet

Urukundo rwa Yung Miami na P Didy rwajemo agatotsi

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umuraperikazi Yung Miami aryohewe mu rukundo na P Diddy yatangaje ko bamaze gutandukana nubwo bakiri inshuti.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Cut ubwo yarabajijwe iby’umubano we na P Didy cyane ko inkuru zo gutandukana kwabo zari zimaze igihe zivugwa.

Miami adaciye ku ruhande yashimangiye nta mubano wihariye agifitanye na P Didy icyakora avuga ko ubu bari inshuti bisanzwe.

Yagize ati: ’’Nibyo koko ntabwo nkiriMiami kandi yahakanye amakuru yagiye amuvugwaho ko yaba yaragiye mu rukundo na P Didy amukurikiyeho amafaranga cyangwa se ashaka kumenyekana bashingiye ku kinyuranyo k’imyaka iri hagati yabo cyane ko uyu mukobwa afite 29 mu gihe P Didy afite 53.

Yati: “Iyo mba nshaka amafaranga hari benshi bayafite kumurusha nari kuba naragiyeho, kandi twamenyanye nanjye maze gukora izina ku giti cyanjye’’.

Urukundo rwa Miami na P Didy rwashyizwe ku iherezo nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana gusa uyu mukobwa akaba yaragiye ashinja P Didy kumuca inyuma cyane biza kuba akarusho ubwo uyu mugabo yerekanaga ko yibarutse umwana yabyaranye n’undi mugore kandi byari bizwi ko ari mu rukundo na Miami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa