skol
fortebet

Urukundo rwongeye kugurumana hagati y’umuraperi Zilha na Ange Dababy nyuma y’iminsi batangaje ko batandukanye

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Saturday 07, Jan 2023

Urukundo rwongeye kugurumana hagati y'umuraperi Zilha na Ange Dababy nyuma y'iminsi batangaje ko batandukanye

Sponsored Ad

skol

Umuraperi ukunzwe na benshi Dope Zilha n’umunyamideri Ange Dababy bongeye kugaragaza ikibatsi cy’urukundo nyuma y’iminsi batangaje ko batandukanye.

Binyuze mu butumwa bw’amafoto adasanzwe, kuri uyu munsi Zilha yizihiza isabukuru y’amavuko Ange Dababy yasangije abamukurikira, yongeye kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

Ange Dababy yagize ati:”Isabukuru nziza ku wo nitaho kurusha abandi, umukunzi w’akataraboneka. Ubu butumwa bukwifuriza isabukuru buvuze ikintu gikomeye kitigeze mbere nk’uko ijambo ryose ribugize rimvuye mu ndiba y’umutima.”

Akomeza agira ati:”Uri umwe rukumbi wanjye nabimenye kuva mu ntango kandi kuva icyo gihe natangiye kugukunda cyane bikagenda birushaho umunsi ku wundi. Niyo bitabasha kunkundira gukomeza kugukunda ariko iteka mbona inzira.”

Ni ubutumwa uyu mukobwa yanditse nyuma y’amezi make aba bombi batangaje ko iby’urukundo rwabo rwahagaze icyakora birinze kuvuga impamvu yatumye batandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa