skol
fortebet

Inkuru y’urukundo rw’umuhanzi Rene Patrick na Tracy Agasaro wa RBA baheruka kurushinga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA na Rene Patrick umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basezeranye kubana akaramata kuwa 04 Ukuboza 2021, bahishuye ko bakundanye mu buto, umuhanuzi akabasezeranya umwe afite imyaka 7 undi 13.

Sponsored Ad

Tracy Agasaro warushinze na Rene Patrick mu guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu, bahishuye ibitari bizwi ku rukundo rwabo birimo ko bwa mbere bahujwe n’umuhanuzi bakiri bato.

Rene Patrick mu isezerano rigaragaza ko yashimye ubwiza akanashima imico ya Tracy kuva mu buto kandi ibyabo byari byarateguwe yagize ati:”Wari ufite imyaka 7 mfite 13, umuntu nakwita umuhanuzi aradusezeranya atabizi akoresha rido arayikwambika turasezerana.”

Akomeza yerekana ko bageze aho bakaburana nyamara umugambi w’Imana ukaza gusohoza. Ati:”Nyuma y’imyaka 14 na 15 tutabonana sinakumenya ntiwamenya ariko Imana iraduhuza uko yabikoze uzi uriya munsi ibihe wari urimo n’ibyo nari ndimo turabizi twembi.”

Yongeraho ati:”Igituma ngiye gukoresha kino kimenyetso cy’uruziga rudahagarara ni uko wankunze ntacyo mfite uranyihanganira wemera amafuti yanjye nta yandi mahitamo ariho atari wowe kuri njye.”

Rene ati:”Iyi mpeta ni ikimenyetso gusa cy’urukundo rudahagarara rutagira imbibi, ndagukunda cyane kandi ndashaka buri umwe mu ijuru no mu isi kumenya ko uri uwanjye iteka.”

Tracy Agasaro nawe yamuhamirije ko yanyuzwe amushima amuririmbira ati:”Uwo Imana yandemeye nshyize ibiganga byanjye mu byawe kuri ubu n’iteka ryose kandi ushyire icyizere cyawe muri njye.”

Akomeza agira ati:”Ko nzaba uwo wifuza naragusengeye kandi ndagutegereza nihanganye nu’bwo bose batazaba bahari nzaba mpari n’ubwo abandi batagushyigikira ngo bagutere umuhate njye nzabikora nzakubera umusego.”

Iri sezerano rya Tracy Agasaro na Rene Patrick rikaba ryarabaye iryo gusohoza ugushaka kw’Imana no kuzuza ibyo batangiye mu buto. Ubukwe bwabo bwabaye kuwa 04 Ukuboza 2021 nyuma y’uko Rene asabye akanakwa Tracy kuwa 27 Ugushyingo 2021.Tracy yambitswe impeta na Rene kuwa 17 Nyakanga 2020.

Tracy na Rene basezeranye nyuma y’uko bahujwe n’umuhanuzi mu buto bwabo

Ubukwe bwa Tracy na Rene bwarazwe n’ibyishimo ariko bishingiye ku kuririmba kuko bose bafite amajwi meza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa