skol
fortebet

Urupfu Rutunguranye rwa TikToker Sebina Rwasize Agahinda Gakomeye mu Bakunzi Be

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 08, Jun 2026

Urupfu Rutunguranye rwa TikToker Sebina Rwasize Agahinda Gakomeye mu Bakunzi Be

Sponsored Ad

skol

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda no mu bindi bihugu bagaragaje akababaro nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Musaazi Charles Kalooli, wari uzwi cyane nka Sebina ku rubuga rwa TikTok.

Sebina, wari ufite imyaka 32, yari amaze kwamamara kubera amashusho y’urwenya yakundwaga n’abatari bake. Uburyo yakoragamo ibiganiro bisekeje n’amashusho yatumaga abantu bishima byatumye agira igikundiro gikomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we, ku wa 6 Kamena 2026 Sebina yavuye mu rugo ameze neza nta kibazo cy’uburwayi cyari kizwi afite. Nyuma yo kurangiza ibikorwa bye bya buri munsi, yagarutse iwe agejejweho n’umumotari, ariko nyuma y’igihe gito ahita agira ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Amakuru yatanzwe n’umuryango we agaragaza ko yagize ikibazo gikomeye ku mutwe cyaje kumuviramo urupfu rutunguranye. Ibi byatunguye benshi kuko mbere yaho nta bimenyetso byagaragazaga ko yari afite uburwayi bukomeye.

Nyuma y’itangazwa ry’uru rupfu, abantu benshi bakomeje kumwibuka banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bashimira uruhare yagize mu kubashimisha no kubakura mu gahinda binyuze mu bikorwa bye by’urwenya. Bamwe mu bamukurikiraga bavuze ko azahora yibukirwa ku byishimo yasangizaga abantu no ku buryo yegeraga abakunzi be.

Ku wa 7 Kamena 2026, Sebina yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abagize umuryango we, inshuti n’abakunzi be benshi, bamuherekeza mu cyubahiro cya nyuma ndetse bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Imana imwakire mu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa