Urupfu rwa Dj Stephen “tWitch” rwashenguye benshi barimo Ellen DeGeneres bakoranaga
Yanditswe: Thursday 15, Dec 2022
Ellen DeGeneres yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’inshuti ye Stephen “tWitch” Boss wari usanzwe amucurangira mu kiganiro The Ellen Show cyahagaze muri Gicurasi 2022.
Stephen “tWitch” usize abana batatu bivugwa ko yiyahuriye mu cyumba cya hoteli i Los Angeles nyuma y’iminsi itatu yizihije imyaka 9 yari amaze ashyingiranwe na Allison Holker Boss.
Mu butumwa Ellen yanditse ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko umubano yari afitenye na tWicth urenze uwo bamwe batekerezaga.
Yanditse agira ati “Mfite agahinda gakomeye ku mutima, tWitch yari urukundo n’urumuri by’ukuri, yari umuryango wanjye , namukundaga n’umutima wanjye wose. Nzamukumbura!”
Ellen w’imyaka 64 yakomeje agira ati “Ndabasabye , mumfashe dutabare abasigaye barimo Allison n’abana babo, Weslie, Maddox na Zaia.”
Stephen tWitch wamamaye ari umubyinnyi mu kiganiro cyo kuri televiziyo cyiswe “So You Think You Can Dance” inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugore we Allison Holker Boss.
Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles ivuga ko umubiri wa tWitch wasanzwe mu cyumba cya Los Angeles hotel nyuma yo kwakira intabaza z’umugore we ku wa 13 Ukuboza 2022 avuga ko yamubuze.
Allison w’imyaka 34 yavuze ko tWicth yavuye mu rugo iwe akagenda asize imodoka. Stephen “tWitch w’imyaka 40 basanze afite igikomere cy’isasu bikekwa yaba yirashe agapfa.
Uyu mugabo yatangiye gukora nka DJ mu kiganiro The Ellen DeGeneres Show guhera mu 2014. Mu 2020 yagizwe umwe mu bayobozi b’iki kiganiro.
Dj Stephen yitabye Imana asize umugore n’abana batatu
Ellen yari inshuti ikomeye ya Stephen ndetse yahoraga amushimira uruhare rwe kuva batangira gukorana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *