Urutonde rw’abahanzi nyarwanda bari guhatanira ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021
Yanditswe: Monday 15, Nov 2021
Isango Star igiye gushimira abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2021 binyuze mu ‘Isango na Muzika Awards’ , ibihembo byatangiye gutangwa mu 2020 ndetse abahanzi bari guhatana batangajwe.Ibi bihembo bigeye gutangwa ku nshuro ya Kabiri
Ibi bihembo bigamije kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere imyidagaduro. Bitangwa ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo (Producer) mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda.
Ibi bihembo bitegurwa hagamijwe kurushaho guhesha agaciro ibihangano by’abahanzi nyarwanda, cyane cyane binyuze mu kubashimira ibyo baba barakoze mu mwaka kugira ngo bagire ishyaka ryo gukomeza gutera imbere.
Umwaka ushize ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards, hashimiwe abitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress.
Uretse gutangaza ibyiciro byiyongereyeho, Kavukire yavuze ko byinshi ku makuru ya Isango na Muzika Awards bizatangazwa mu minsi iri imbere cyane ko hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru.
Byitezwe ko ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa tariki 26 Ukuboza 2021 mu birori bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki bizabera muri Canal Olympia.
Best Male (Umuhanzi w’umugabo w’umwaka)
1. Bruce Melodie
2. Meddy
3. Platini (P)
4. Juno Kizigenza
Best Female (Umuhanzi w’umugore w’umwaka)
1. Alyn Sano
2. Ariel Wayz
3. Butera Knowless
4. Marina
Best New Artist (Umuhanzi mushya w’umwaka)
1. Confy
2. Chris Hat
3. Chris Eazy
4. Okkama
Best Hip Hop Artist (Umuhanzi mwiza wa Hip hop)
1. Bull Dogg
2. B Threy
3. Ish Kevin
4. Bushali
Best Gospel Artist (Umuhanzi w’umwaka uririmba indirimbo zihimbaza Imana)
1. Vestine & Dorcas
2. James & Daniella
3. Sarah Uwera
4. Serge Iyamuremye
Song Of The Year (Indirimbo y’umwaka)
1. Amata ya Dj Phil Peter Ft Social Mula
2. Away ya Ariel Wayz Ft Juno Kizigenza
3. My Vow ya Meddy
4. Itara ya Davis D
5. Nazubaye ya Juno Kizigenza
6. Piyapuresha ya Niyo Bosco
Best Producer (Utunganya indirimbo mwiza)
1. Ayo Rash
2. Bob Pro
3. Element Eleeh
4. Made Beat
Best Video (Amashusho meza y’umwaka)
1. Shumuleta ya Platini (P)
2. Say My Name ya Kenny Sol
3. Ye Ayee ya Burvan
4. Pose ya Davis D
Best Video Director (Uyobora ifatwa ry’amashusho mwiza)
1. Bagenzi Bernard
2. Cedric Dric
3. Eazy Cuts
4. Oskados Oskar
- Best Collabo
1. Amata ya Dj Phil Peter Ft Social Mula
2. Awey ya Ariel Wayz Ft Juno Kizigenza
3. Igikwe ya Gabiro Ft Confy
4. Izindi Mbaraga ya Aline Gahongayire Ft Niyo Bosco
Best Album (Album nziza)
1. Did ya Kivumbi King
2. Inzora ya Butera Knowless
3. Kemoterapy ya Bulldogg
4. Iwanyu ya Teta Diana
Best Culture & Traditional Artist (Umuhanzi uririmba indirimbo z’umuco w’umwaka)
1. Angel Na Pamella
2. Cyusa Ibrahim
3. Deo Munyakazi
4. Ruti Joel
- Best Actor (Ukina filime w’umugabo w’umwaka)
1. Rusine Patrick
2. Niyitegeka Gratien
3. Nyaxo
4. Ndimbati
Best Actess (Ukina filime w’umugore w’umwaka)
1. Rufonsina
2. Siperansiya
3. Nana
4. Bahavu Jeannette
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *