skol
fortebet

USA: Perezida Joe Biden n’umugore we bunamiye abana baherutse kwicirwa muri Robb Elementary school[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden n’umugore we Jill Biden basuye umujyi wa Uvalde uherereye muri leta ya Texas bunamira inzirakarengane 21 zirimo abanyeshuri 19 n’abarezi 2 bishwe urw’agashinyaguro mu kigo cya Robb Elementary school.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 29 Gicurasi 2022 mu mujyi wa Uvalde uhereeye muri Leta ya Texas aho basuye imiryango yasigaye baboneraho kunamira inzirakarengane zirimo abana ndetse n’abarezi.

Aba bose bishwe n’umusore w’imyaka 18 tariki 24 Gicurasi 2022 winjiranye imbunda muri iki kigo arekurira umuriro mu banyeshuri n’abarezi igikorwa kiri gutuma bamwe mu banyamerika basaba ko itegeko ryemera imbunda rikurwaho.

Perezida Joe Biden n’umugore we basuye uru rwibutso rw’ishuri ruriho amafoto y’aba bana bitwaje indabyo ndetse bagendaga bakora kuri buri foto.

Perezida Joe Biden n’umugore we bifatanyije n’imiryango mu isengesho

Bahumurije imiryango isigaye

Abari aho bose bari bashishikajwe no gufata amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa