skol
fortebet

Uwa 5 ntavugwaho rumwe ! Dore ba nyampinga bu Rwanda 5 bakunzwe na Rubanda kurusha abandi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hagiye hatoranwa ba nyampinga b’u Rwanda bahiga abandi mu muco ,ubuhanga ndese n’ubwiza, muri abo bakobwa bagiye batorwa harimo abakunzwe cyane kurusha abandi mu myaka yatambutse kuva irushanwa ryatangira.
Twabakusanyirije bamwe muri bo beretswe urukundo mu bihe bitandukanye.
5.Miss Mutesi Jolly
Ku mwanya wa 5 turahasanga Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya miss Rwanda muri 2016 ,uyu mukoba yatowe afite imyaka 19 ni umwe muri ba nyampinga bakunze (...)

Sponsored Ad

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hagiye hatoranwa ba nyampinga b’u Rwanda bahiga abandi mu muco ,ubuhanga ndese n’ubwiza, muri abo bakobwa bagiye batorwa harimo abakunzwe cyane kurusha abandi mu myaka yatambutse kuva irushanwa ryatangira.

Twabakusanyirije bamwe muri bo beretswe urukundo mu bihe bitandukanye.

5.Miss Mutesi Jolly

Ku mwanya wa 5 turahasanga Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya miss Rwanda muri 2016 ,uyu mukoba yatowe afite imyaka 19 ni umwe muri ba nyampinga bakunze kugarukwaho cyane kumbugankoranyambaga bitewe n’ibitekerezo akunze gutanga benshi bafata nk’ibyubwenge bigatuma afatwa nka nyambiga watowe uzi ubwenge kurusha abandi.

Miss Jolly kandi ari muri banyampinga bagaraye ibihe byose kuko usanga yaragiye yifashishwa cyane mu bagize akanama nkempura mpaka mu marushanwa ya miss Rwanda y’ibihe bitandukanye.


4.Miss Iradukunda Liliane

Mu ijoro rya taliki 24 Gashyantare 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki Baleno ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Miss Iradukunda ufatwa nka nyampinga wavuzweho cyane , ari muri Misss 5 b’ibihe byose bakundiwe ubwiza bwe ndetse n’ukuko agaragara nk’umukobwa wihagararaho, uretse kuba akundwa n’abenshi hari n’abataramukunda bitewe ngo nuko yigeze kwirengagiza umuryango we ubwo yegukanaga ikamba.


3.Miss Akiwacu Colombe

Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwada muri 2014, nawe aza muri banyampinga 5 bakunzwe cyane kurusha bandi mbere na nyuma y’uko batorwa ubuhanga n’uburyo yakomeje kwigaragaza mu ruhando rw’amahanga mu kumurika imideli ndetse no gukomeza kwiga cyane.


Miss Akiwacu Colombe w’imyaka 26 y’amavuko ufite uburebure bwa 1,79 cm ,akaba abarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kumurika imideli. Gusa, mu bihe bitandukanye yagiye aza mu Rwanda gusura umuryango no kuhakorera ibikorwa binyuranye.

Uyu mukobwa kandi w’umuhanga cyane afite mpamyabumenyi 2 zo mucyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master’s degree], imwe yo muri Data Analysis (isesenguramakuru) yakuye muri kaminuza ya Ecole de l’Intelligence Artificielle yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, akagira n’indi aheruka guhabwa yo muri Digital Marketing’,yakuye mu ishuri ryitwa INSEEC.


2. Miss Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie wagukanye amakamba 2 muri Miss Rwanda ya 2020 nawe aza ku mwanya wa kabiri mu bakobwa bibihe byose bakunzwe na rubanda mbere y’uko bitabira irushanwa na nyuma yaryo bitewe n’uko akunze kugaragara nk’umukobwa w’urugwiro kandi wifitemo n’impano yo gusetsa .

Miss Naomie yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG), kuri ubu ni umushabitsi wabigize umwuga aho ari umwe mu bagize itsinda rya ‘Mackenzie’ yashinze ikompanyi y’imideli ya Zoi Design.

Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, nibwo yinjiye mu marushanwa y’ubwiza, bwa mbere yitabira irya Nyampinga w’amashuri yisumbuye, anarigiriramo umugisha yegukana amakamba abiri arimo irya “Nyampinga uberwa n’amafoto” ‘Miss Photogenic’ na “Nyampinga w’igikundiro” ‘Miss Popularity’.

1. Miss Mutesi Aurore Kayibanda
Miss Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 , kuya 2 Nzeri 2012 akanegukana ikamba rya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville ,aza ku mwanya wa mbere muri banyampinga bakundwa b’ibihe byose.





Ibitekerezo

  • Kuba baratowe nibo byagiriye akamaro.njyewe ntacyo bimariye kuko nubundi ntibagucaho uri kunyagirwa ngo bagutware

    Mwiseneza josianne niwe wakabaye aza kumwnya wambere mubkunzwe nabanyarwanda nuko mwigiza nkana name mwarabyiboneye

    Uyu no 5 ahubwo mbona ariwe uri inyuma yabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa