Uwabaye Nyampinga wa Ukraine yahishuye ko amaze igihe ku rugamba atwite
Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022

Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine mu 2015 yahishyuye ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye nyuma y’igihe ari ku rugamba mu ntambara n’u Burusiya.
Uyu mukobwa uherutse gutungurana akigaba ku rugamba igihugu cye kiri kurwanamo n’u Burusiya, yongeye gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yitegura kwibaruka.
Anastasia w’imyaka 31, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine ari mu ba mbere bafashe imbunda biyemeza kurwanirira igihugu cye.
Inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yakunze gusangiza abamukurikira amafoto ari ku rugamba.
Nyuma y’amezi umunani u Burusiya buteye Ukraine, uyu mukobwa yahishuye ko yarwanye urugamba atwite ndetse kuri ubu yitegura kwibaruka imfura ye.
Anastasiia yabaye Miss Ukraine mu 2015, uwo mwaka ahagararira igihugu cye mu irushanwa rya ‘Miss Grand International’, ndetse anitabira Miss Supranational 2016.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *